DRC: Guverinoma nshya ishyizweho nyuma y’amezi 7 Perezida Tshisekedi atowe

Nyuma y’amezi arindwi Perezida Felix Tshisekezi atorewe kuyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, nyuma kandi y’amezi atatu ashyizeho Sylvestre Ilunga Ilunkamba nka Minisitiri w’Intebe, hatangajwe Guverinoma nshya kuri uyu wa 26 Kanama 2019.

Muri iyi Guverinoma Nshya yashyizweho nyuma y’igihe hibazwa uko bizagenda, imyanya myinshi yihariwe n’uruhande rwa Perezida Joseph Kabila wacyuye igihe kuko afite imyanya 42 mu gihe uruhande rwa Tschisekedi badite imyanya 23.

Kuba uruhande rwa Perezida Kabila rufite imyanya myinshi muri iyi Guverinoma, si ibintu byatunguranye nubwo amazina yabenshi muri bo atari asanzwe azwi mu ruhando rwa Politiki. Ishyirwaho ry’iyi Guverinoma byagiye bivugwa kenshi ko ryatindijwe no kutumvikana hagati y’ihuriro rya FCC (front Commun Pour le Congo) rya Perezida Kabila ndetse n’uruhande rwa Perezida Tschisekedi. Gusa na none iri huriro rwa FCC ni naryo rifite umubare munini mu nteko ishinga amategeko muri iki gihugu.

Iyi Guverinoma, abagera kuri 76,9% ni amazina mashya muri Guverinoma ya Congo. Mu myanya y’abagize Guverinoma kandi 17% gusa ni igitsina gore nkuko renaissance actu.com dukesha iyi nkuru ibivuga.

Muri Guverinoma yashyizweho, imyanya imwe muyikomeye yahawe abo ku ruhande rwa Perezida Kabila. Muriyo harimo nk’umwanya wa Minisitiri w’Ubutabera, umwanya wa Minisitiri w’Ingabo.

Ku ruhande rwa Perezida Tschisekedi, imwe mu myanya y’igenzi harimo umwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’umwanya wa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu unasanzwe ari umuntu we wa hafi akaba n’umunyamabanga w’ishyaka rya UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social).

Iyi Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga Ilukamba igizwe kandi n’abaminisitiri b’intebe bungirije batanu.

Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga na Perezida Tshisekedi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →