Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2019 bakoze umuganda wo gutema ibihuru by’ahakikije inkambi z’aho batuye mu rwego rwo kwimakaza isuku no gukorera hamwe.
Uwo muganda wabereye ku cyicaro cy’inkambi batuyemo iherereye i Juba muri Sudani y’epfo, aho abapolisi b’u Rwanda bawukoranye n’inshuti zabo z’abapolisi bo mu gihugu cya Nepal bafatanyije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.
Uyu muganda ufite inkomoko mu Rwanda wasobanurwa nko kwishyira hamwe mu mugambi rusange hagamijwe kugera ku musaruro runaka.
Igikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi wa polisi y’umuryango w’abibumbye (UNPOL) muri Sudani y’Epfo(UNMISS), Madamu Unaisi Vuniwaqua ari kumwe n’uhagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye (UNPOL Chief of Staff) muri iki gihugu Assistant Commissioner of Police (ACP) Bartheremy Rugwizangoga.
Mu butumwa abayobozi bakuru ba Polisi y’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’epfo (UNMISS) bagejeje kubari bahari, bavuze ko yaba ari amahirwe kuri uyu muryango gukomeza iki gikorwa cy’isuku, mu rwego rwo kwita ku bidukikije mu gihe gihoraho.
Umuyobozi w’itsinda rya Polisi y’u Rwanda (FPU3 ) muri iki gihugu, Senior Superintendent of Police (SSP) Jackline Urujeni avuga ko iki gikorwa kitari icya none bagitangiye na mbere ndetse banagikora kenshi hagamijwe kwita ku isuku y’ibidukikije n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Yavuze ko muri iki gikorwa abapolisi batemye ibihuru bikikije inkambi mu rwego rw’ubukangurambaga buzwi nka “gusukura ahadukikije, kwita no kubungabunga ibidukikije.”
Yagize ati “Umugambi ni ukubaka itsinda rishingiye ku ruhare rw’abagore no kuzamura urwego rwabo mu kubungabunga amahoro.”
Abagore bagize 30 ku ijana mu matsinda 6 y’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bya Sudani y’epfo na Repubulika ya Santrafrika(CAR). Ibi bituma u Rwanda ruba rumwe mu bihugu bifite umubare munini w’abapolisikazi mu butumwa bw’amahoro.
Iki gikorwa cyasojwe n’umukino w’amaboko wahuje ikipe y’itsinda rya Polisi (FPU3) y’u Rwanda n’iya Nepal birangira ikipe y’u Rwanda ariyo yegukanye igikombe.
Umuyobozi muri Polisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’epfo Assistant Commissioner of Police (ACP) Bartheremy Rugwizangoga yashimiye abashinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu anabakangurira gukwirakwiza iki gikorwa cyiza mu baturage mu rwego rwo kongera imikoranire myiza hagati ya Polisi y’umuryango w’abibumbye n’abaturage, ibyo bikazatuma babasha gushyira mu bikorwa ibyagenwe mu kurinda abaturage nta makemwa.
intyoza.com