Polisi yatahuye inzu ikoreshwa nk’ububiko n’ubucuruzi bw’amabuye yagaciro butemewe

Kuri uyu wa 24 Kanama 2019, k’ubufatanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze Polisi y’u Rwanda yatahuye inzu mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge yakoreshwaga nk’ububiko ndetse n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iyi nzu yagaragaye biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bakoreshwaga muri ubwo bucukuzi bunyuranyije n’amategeko ndetse n’ubucuruzi bujyanye nabyo.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko bari bafite amakuru ko mu nzu y’uwitwa Bucyana Martin n’umugore we witwa Mutesi Clementine batuye mu kagari ka Kigali, umurenge wa  Kigali mu karere ka Nyarugenge bakoreramo ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Yagize ati “Hari amakuru yatugeragaho atubwira ko Bucyana n’abandi bantu bafatanyije bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko, ndetse inzu ye ikaba ikoreshwa nk’ububiko bw’ayo mabuye.”

CIP Umutesi yakomeje avuga ko Polisi ikimara kumenya ayo makuru yagiye muri urwo rugo isangamo ibiro bigera kuri 57 by’amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti.

Ati:“Tukimara kumenya aya makuru twajyanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze tujya muri ruriya rugo dusangamo ibiro 57 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti. Bucyana yagerageje gucika ariko arafatwa ashyikirizwa ubutabera.”

Aya mabuye afatiwe mu rugo rwo kwa Bucyana n’umugore we Mutesi nyuma y’amezi abiri gusa uyu mugore we afunguwe nabwo yari yarazize ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko.

CIP Umutesi yaboneyeho kuburira abantu bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko kubicikaho kuko bihanwa n’amategeko, asaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo bene ibyo byaha bikumirwe. Yabibukije ko usibye kuba ari ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko binangiza ibidukikije bigateza ibiza ndetse abantu bakabisigamo ubuzima.

Ingengo ya 54 mu itegeko no 58 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri rivuga ko Gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →