Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera kuri uyu wa 25 Kanama 2019, yafashe uwitwa Nkezabera Pascal imukekaho gukora ubucuruzi bw’imiti ivura abantu, ubucuruzi yakoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubwo yafatwaga yasanganwe udukarito turimo ibinini bya Paracetamol, Amoxicillin ndetse n’imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo uyu Nkezabera afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavugaga ko yakoreraga ubucuruzi bw’imiti ya magendu iwe mu rugo.
Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko Nkezabera iwe mu rugo acuruza imiti, twagiyeyo dusanga koko afite amakarito arimo imiti itandukanye harimo ivura Maraliya, igabanya ububabare mu mubiri ndetse n’amacupa arimo imiti y’amazi.”
CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo uriya ukekwaho icyaha afatwe. Yakanguriye abaturage kwirinda kugurira imiti aho babonye hose ahubwo bakajya bayigurira ahantu hazwi banabifitiye uburenganzira bahawe na leta. Yavuze ko biri mu rwego rwo kwirinda ingaruka byagira ku buzima bwabo ndetse no kurwanya ibyaha.
Yagize ati “Bene ubu bucuruzi bw’imiti bunyuranyije n’amategeko ni bubi cyane bwateza ibibazo bikomeye cyane, hari abashobora gucuruza imiti yarengeje igihe, gutanga imiti itajyanye n’uburwayi bw’umuntu bikaba byateza ibibazo bikomeye birimo n’urupfu.”
Mu Rwanda, ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti ni rwo rwego rushinzwe kurinda umutekano n’ubuziranenge bw’imiti n’ubuvuzi, Ubucuruzi bw’imiti bukorwa n’umuntu ubifitiye ibyangombwa bitangwa na Leta.
intyoza.com