Nyarugenge: Umugabo yafatanwe amakarito arenga 500 y’ibinyobwa bitemewe

Mu rwego rwo kurwanya icuruzwa n’ikwirakwizwa  ry’ibinyobwa bitemewe kuri uyu wa 26 Kanama 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge yafatiye mu bubiko bw’inzu y’uwitwa Sibomana Eugene amakarito 550 y’ibinyobwa bitemewe bizwi nka Agasusuruko Bonne Chance bikorwa na Agasusuruko  Familly Ltd.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko ibi binyobwa bitemewe byafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko babonye imodoka ya Daihatsu RAE 689 A ipakiye ibinyobwa bitemewe niko kuyikurikirana dusanga bari kubipakurura babishyira mu bubiko, basabwe ibyangombwa by’ubuziranenge barabibura.”

CIP Umutesi yasabye abenga ibi binyobwa nk’ibi kujya babanza gushaka ibyangombwa bibaha uburenganzira.

Yagize ati “Leta yashyizeho ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda ndetse n’ibitumizwa hanze y’igihugu, bityo n’uwifuza gushinga uruganda rwenga ibinyobwa akwiye gukora afite ibyangombwa by’ikigo cy’igihugu gishinzwe gusuzuma ubuziranenge.”

Yongeyeho ko bamwe mu baturage babeshywa ko ibi binyobwa bivura indwara zitandukanye kandi nta baganga cyangwa ibigo bishinzwe ubuzima birabyemeza.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yasabye abaturage kujya bashishoza mbere yo kugura ikinyobwa bakabanza kureba ko gifite icyangombwa cy’ubuziranenge gitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gusuzuma ubuziranenge.

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu wese ushaka gukora cyangwa gukwirakwiza ibinyobwa nk’ibi kuko byangiza ubuzima bw’ababinywa ndetse n’ubuziranenge bwabyo bukaba butizewe.

CIP Umutesi asoza ashimira abaturage ukuntu badahwema kugaragaza umuntu babona uri gukora ibinyuranyije n’amategeko akabasaba buri wese gukomeza kuba ijisho rya mugenzi we.

Ibi binyobwa byamenewe mu nama y’abaturage y’akagari ka Biryogo, Sibomana ajyanwa ku murenge gucibwa amande.

Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca amande y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50 kugera ku bihumbi 500, ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano ubundi zikamenerwa mu ruhame.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →