Amakipe ya Polisi yegukanye ibikombe n’imidali mu mikino ya EAPCCO 2019

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umukino njyarugamba uzwi ku izina rya Karate yitwaye neza mu marushanwa ahuza amakipe y’ibihugu bihuriye mu muryango w’akarere k’Iburasirazuba (EAPCCO).  Iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda yegukanye ibikombe bitatu (3) ndetse n’imidali (20), 12 ya Zahabu, 4 ya Feza(Sliver) ni 4 y’ Umulinga (Bronze). Muri uyu mukino, Polisi y’u Rwanda yari yaserukiwe n’amakipe abiri, abagabo n’abagore bose hamwe ari 13, muri rusange buri mukinnyi yashoboye kwegukana umudali.

Mu irushanwa ry’u mukino w’amaboko (Handball) ikipe ya Police HC nayo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ikipe y’igipolisi k’igihugu cya Kenya n’icya Uganda. Mu mukino ubanza iyi kipe ya Police HC yari yatsinze iyo mu gihugu cya Kenya ibitego 32 kuri 26, mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Police HC y’u Rwanda itsinze iya Uganda ibitego 34 kuri 23.

Muri uyu mukino,  Rwamanywa Viateur wa Police HC yatsinze ibitego 12,  Tuyishime Zacharie  atsinda ibitego 8 naho CPL Mutuyimana Girbert  yatsinze ibitego 5 .

Ni mu gihe mu mukino uherutse kuba tariki 28 Kanama, Police HC yari yatsindiwe na Rwamanywa Viateur, CPL Mutuyimana Girbert na Hategekimana Fideli aho buri umwe yari yatsinze ibitego 6.

Umutoza wa Police HC, Inspector of Police (IP) Antoine Ntabanganyimana yashimiye byimazeyo abakinnyi be uburyo bagaragaje ishyaka n’ubwitange muri iri rushanwa.

Ati: “Ndashimira cyane abakinnyi banjye uburyo bitwaye kuva twatangira iri rushanwa, bagaragaje ishyaka ryo gukomeza kubika iki gikombe kuko n’umwaka ushize nibo bari bagitwaye.”

Ku rundi ruhande ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umukino njyarugamba wa Karate nayo yari imaze guhigika amakipe bari bahanganye aho nayo yatwaye ibikombe 3 ndetse n’imidali 20.

Iyi ntsinzi igezweho nyuma y’aho kuri uyu wa 29 Kanama, iyi kipe itsindiye amakipe y’ibihugu bari bahanganye aribyo: Uganda, Kenya, Burundi, Tanzania na Sudani y’Epfo.

Umutoza w’ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino wa Karate, Chief Inspector of Police(CIP) Sylivestre Twajamahoro avuga ko n’ubwo nta rushanwa ryoroha, ariko ngo amakipe bahuye yaraboroheye cyane kuko bayarushije mu buryo bugaragara.

Yagize ati “Ubusanzwe irushanwa riba ari irushanwa, ntiwarijyamo usuzugura abo mugiye guhangana ariko abakinnyi ba biriya bihugu twakinnye nabyo ntabwo batugoye rwose twarabarushije cyane.”

Abatoza b’amakipe yagiye aserukiye u Rwanda mu mikino ya gipolisi icyo bahurizaho ni uburyo ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwari bwarateguye abakinnyi mbere y’uko irushanwa ritangira.

CIP Twajamahoro yagize ati “Dushimira ubuyobozi bwa Polisi yacu y’u Rwanda uburyo bwateguye amakipe yitabiriye aya marushanwa, ni kimwe mubyatumye dutanga umusaruro haba mubikoresho ndetse no gutegura abakinnyi mu mutwe, kuva mu Rwanda ujya muri Kenya ubundi hari urugendo rurerure ukoresheje imodoka ariko kuba twaragendeye mu ndege biri mubyatumye abakinnyi bagerayo batananiwe babasha kwitwara neza.”

Muri iri rushanwa abakobwa b’ikipe ya Polisi y’u Rwanda muri Karate begukanye ibikombe 2 harimo kimwe baherewe kwiyerekana neza (Kata) n’ikindi batsindiye nyuma yo kurwana (Kumi). Ni mu gihe mu bagabo habonetse igikombe kimwe bahembwe kubera kurwana neza.

Imidali 20 u Rwanda rwegukanye yahabwaga buri mukinnyi bitewe n’uko yitwaye mu itsinda ry’abo bari bahanganye, buri mukinnyi w’ikipe ya Police y’u Rwanda Karate akaba yarashoboye kubona umudali.

Abakinnyi nka Ntwari Fisto, Usengimana Omar, Byiringiro Joyce, Iranezeza Berth, Cyuzuzo Sakina na Mbabazi Seraphine bari mu bakinnyi bagaragaje ubuhanga kuko buri umwe yashoboye kwegukana umudali wa Zahabu.

Aya marushanwa ya EAPCCO yatangiye tariki ya 28 Kanama, bikaba biteganyijwe ko arangira kuri uyu wa 31 Kanama 2019, u Rwanda ruhagarariwe n’amakipe 6 ariyo Police FC, Police HC, Karate, Taekwondo, gusiganwa ku maguru (Atletism) ndetse no kumasha.

Soma inkuru ifitanye isano n’iyi hano: Amarushanwa mugiyemo ni urugamba nk’urundi mugomba gutsinda-IGP Dan Munyuza

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →