Kigali: Batatu barimo umushoferi w’ikamyo bafatanwe udupfunyika tw’urumogi dusaga ibihumbi 18

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Kanama 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge yeretse itangazamakuru abagabo batatu bafatanwe udupfunyika 18800 tw’urumogi mu modoka bari barimo y’ikamyo yo mu bwoko bwa Benzi isanzwe itwara ifarini.

Aba bagabo ni Munyangabe Gerald w’imyaka 46, Tuyizere Mustafa w’imyaka 19 na Shukran Ramadhan Patient w’imyaka 23 bakaba barafatiwe mu kagari ka Rugenge mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge bavuye mu karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko uru rumogi aba bagabo barufatanwe biturutse k’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage ndetse n’abandi bantu baherutse kurufatanwa mu karere ka Rubavu.

Yagize ati “Iyi modoka yaje iturutse i Goma muri Kongo, abaturage batanga amakuru ko iyo modoka ishobora kuba irimo urumogi bitewe n’indi nayo yari yafatiwe mu karere ka Rubavu nayo irimo urumogi, abari bayirimo bavuga ko hari indi igiye i Kigali ishobora kuba nayo irufite.  Ako kanya abaturage bihutiye guhita batanga amakuru, niko kugera mu murenge wa Muhima ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge rirayihagarika basanga urumogi rumwe rupakiye inyuma ya shoferi Munyangabe yarwicariye urundi ruri ahantu bashyizemo akumba hafi y’aho babika ipine ya rezerive n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gukora imodoka.”

CIP Umutesi yavuze ko Polisi iburira umuntu wese wishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kubireka kuko bimugiraho ingaruka zitari nziza yaba we ubwe umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati“ Ubifatiwemo arafungwa agacibwa n’amafaranga iterambere rye rikaba rirangiriye aho. Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda ikomeza gukangurira abaturage kubicikaho kuko nta kiza bibagezaho.”

Umuvugizi yasabye abaturage gukomeza kugira ubufatanye na Polisi batangira amakuru ku gihe y’abacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo abo banyabyaha bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Uyu Tuyizere Mustafa usanzwe ari umutandiboyi w’iyi modoka ya Munyangabe yemera ko iyi modoka ihaguruka i Goma hari umuntu wari wamusabye ko yamwambukiriza udupfunyika ducye tw’urumogi.

Yagize ati“ Umuntu yarampamagaye arambwira ngo mwambukirize udupfunyika turenga 1000 badufashe natunguwe no kubona rungana gutya kuko njye nari nashyizemo rucyeya.”

Yongeyeho ati“ Ndagira inama urubyiruko rugenzi rwange kwirinda gushaka amafaranga mu buryo buciye mu nzira zo gukora ibyaha, uyu muntu yari yambwiye ko nindumugezaho aribumpe ibihumbi 30,000frw kandi nahembwaga ariko mbirengaho none ngiye gufungwa iterambere ryanjye rihagarare. Niyo mpamvu nongera gukangurira buri wese ugifite umutima w’irari ryo gushaka gukira vuba aciye mu nzira nk’izi kubicikaho kuko ingaruka zidatinda kumugeraho.”

Mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura,utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye n’urumogi rubarizwamo.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →