Kamonyi: Abagore bari ku isonga mu iterambere bitabira gahunda za Leta

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice ahamya ko umugore afite imbaraga n’uruhare mu kubaka umuryango n’Igihugu muri rusange. Uyu munsi, ashimishwa no kuba umugore yaratinyutse haba kujya mu nzego z’ubuyobozi ndetse n’izindi gahunda za Leta, kandi ibyo agiyemo akabikora neza.

Meya Kayitesi, akomeza avuga ko nko mukarere abereye umuyobozi usanga abagore biganje mu myanya y’ubuyobozi itandukanye haba mu Mirenge, Utugari n’Imidugudu kandi ngo aho bayoboye ugasanga bari ku isonga muri gahunda zose.

Yagize ati” Umugore ari ku isonga mu kubaka umuryango n’Igihugu muri rusange. Umugore arashoboye kandi umugore wiyemeje gukora arakora kandi neza, agatanga serivise nziza n’umusaruro ugaragara. Abagore mu nzego zose barimo, usanga bakora neza. Imirenge, Utugari n’Imidugudu iyoborwa n’abagore usanga ariyo iri imbere muri gahunda zose, tukabikesha imiyoborere myiza y’umugore, kandi ubona akazi gakorwa n’abagore bagakora neza bashyizeho umutima bakakagira akabo”.

Akomeza avuga ko mu karere umubare wabagore bari mu nzego z’ubuyobozi uruta uw’abagabo haba mu Mirenge n’Utugari, abagore ijanisha ryabo baruta abagabo kandi uba ubona akazi kabo bagashyizeho umutima kuko baba bafite ubushake ibikorwa byabo bikihuta.

Avuga ko nk’ubuyobozi, ibi bibashimisha kuko usanga bizamura iterambere ry’umugore n’umuryango. Muri rusange ngo iyo ijwi ry’umugore rizamuwe bituma na wa wundi watinyaga yumva atinyutse.

Akomeza ati “ Icyo dukora nk’ubuyobozi ni ubukangurambaga ku bagore, tubaganiriza tukabangurira gutinyuka bakumva ntacyo batakora, ko bashyizemo ubushake nabo bakumva ko bashoboye”.

Uwizeyimana Christine umugore uhagarariye abandi mu karere ka Kamonyi mu muryango wa FPR – Inkotanyi agira inama abagore batinya kwitabira gahunda za Leta no kujya mu myanya y’ubuyobozi, ko baharanira kwiteza imbere bakumva ko bashoboye, bakumva ko aho umugabo yakora nabo bakora kandi bakiteza imbere bateza n’Igihugu imbere.

Ati”Iyo turebye ubu no mu gihe cyashize usanga abagore baramaze gutinyuka, barahagurukiye kwitabira gahunda za Leta bitandukanye no mu myaka yashize. Iyo urebye uko abagore bitabira umuganda n’izindi gahunda za leta zibateza imbere usanga ubwitabire bw’umugore bushimishije kuko bihutisha iterambere mu gihe umugabo iyo ariwe ukora wenyine ubona iterambere ritihuta nko mu gihe n’umugore yabigizemo uruhare. Abagore tubona babisobanukiwe kandi barakataje mukwiteza imbere muri byose abataratinyuka nabo nibatinyuke”.

Uwizeyimana Zainabu umugore uhagarariye abandi bagore muri koperative KABIYAKI y’abahinzi yo Mukarere ka Kamonyi avuga ko mbere, bakoreraga mu mashyirahamwe arimo n’abagabo baza kugera igihe bihuriza hamwe baba koperative, bitoyemo abayobozi batora umugore bavuga ko abagore bashoboye bashobora kuzamurana.

Aba bagore, kuri ubu barishimira iterambere bagezeho nka Koperative iyobowe n’umugore kuko umusaruro uboneka kuburyo bushimishije. Kuri ubu bamaze kwiyubakira ibikorwa remezo nka hangari yatwaye miliyoni 25 ibafasha kwanikamo ibyobejeje.

Mu bihe byashize wasanganga umugore afatwa nk’udashoboye, nawe muri we akumva yitinye bityo no mu kujya mu nzego z’ubuyobozi ugasanga higanjemo abagabo, aho kubonamo umugore byasaga nk’ibidasanzwe. Kuri ubu siko bimeze kuko ibihe byarahindutse ndetse n’amategeko n’amabwiriza tutaretse n’umuco wasaga nk’ukumira umugore byasimbujwe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryo ryerekanye ko umugabo n’umugore bose bashoboye, ko ntacyo umugabo yakora kitakorwa n’umugore.

Iradukunda Isabella Elisa

Umwanditsi

Learn More →