Kigali: Abashoferi barenga 80 bafatiwe mu mukwabu wo kurwanya abatwara ibinyabiziga basinze

Kuva tariki ya 29 kugeza mu ijoro rya tariki 31 Kanama 2019,  abantu barenga 80 bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya abantu batwara basinze, aba bose bakaba barafatiwe mu mujyi wa Kigali.

Bimaze kugaragara ko impanuka nyinshi zibera mu mihanda hirya no hino mu gihugu zituruka k’ubusinzi bwa bamwe mu bashoferi batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Ni mugihe nyamara Polisi y’u Rwanda idahwema gukangurira abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda  rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police(CP) Rafiki Mujiji avuga ko amategeko avuga ko nta muntu ugomba gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo cya alukolo iri hejuru ya  0.8, abanyarwanda barabikanguriwe bihagije ariko bimaze kugaragara ko bamwe banze kubahiriza iryo tegeko ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa ibikubiye muri iryo tegeko.

CP Mujiji yagize ati:”Amategeko avuga ko nta muntu ugomba kunywa ibisindisha birengeje umusemburo uri hejuru y’igipimo cya 0.8 ngo ajye gutwara ikinyabiziga. Iri tegeko rimaze iminsi, abanyarwanda barabikanguriwe ariko bamwe banze kubyubahiriza. Niyo mpamvu mu mpere z’iki cyumweru twafashe abantu barenga 80 batwaye ibinyabiziga barengeje ibipimo biteganywa n’itegeko.”

CP Mujiji akomeza avuga ko ibi bikorwa bitarangirira mu mujyi wa Kigali gusa ko ahubwo bizakomereza no mu zindi Ntara z’igihugu.

CP Mujiji aboneraho kongera gukangurira abashoferi kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo ndetse n’igihugu muri rusange. Yanasabye kandi abanyarwanda bose iki kibazo kukigira icyabo bakajya bihutira gutanga amakuru igihe hari umushoferi babona yasinze ariko akajya gutwara ikinyabiziga.

Ati:”Izi mpanuka zituruka k’ubusinzi zirimo guhitana ubuzima bw’abantu ndetse n’ibikorwaremezo, niyo mpamvu duhora dukangurira abantu kwirinda gutwara banyoye. Niba wanyoye shaka umuntu ugutwara, abaturage nabo turabasaba kujya bihutira kuduha amakuru kugira ngo turwanye izi mpanuka.”

Abafatiwe mu cyaha cyo gutwara ikinyabiziga basinze, ikinyabiziga kirafatwa ugitwaye agacibwa amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 yamara kuyatanga ikinyabiziga kikarekurwa. Ni mu gihe ariko uwari ugitwaye akomeza gucumbikirwa ku biro bya sitasiyo za Polisi mu gihe haba hagikurikiranwa dosiye ye.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →