Perezida Kagame yagize Maj Gen Emmanuel Bayingana umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere

Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda-RDF, yashyize mu myanya y’ubuyobozi abasirikare bakuru barimo Maj Gen Emmanuel Bayingana wahawe kuba umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa 02 Nzeli 2019 rivuga ko aba basirikare bo mu rwego rwo hejuru bashyizwe mu myanya mu buryo bukurikira:

1 Maj Gen Emmanuel Bayingana yagizwe umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere

2 Brig Gen Vincent Nyakarundi yagizwe umuyobozi mukuru w’ishami rya Gisirikare rishinzwe ubutasi ( Military Intelligence).

3 Col Andrew Nyamvumba yagizwe umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi n’iterambere muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda-MoD.

Maj Gen Emmanuel Bayingana.

Nkuko iri tangazo ribivuga, izi mpinduka zigomba gukurikizwa itangazo rigisohoka.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →