• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
11/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
11/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
11/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Abandi bashoferi barenga 30 bongeye gufatirwa mu cyaha cyo gutwara banyoye ibisindisha

Umwanditsi
September 3, 2019

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 01 Nzeri 2019, ryongeye gufatira mu mujyi wa Kigali abandi bashoferi barenga 30 bazira gutwara banyoye ibisindisha. Ibi bije nyuma y’aho mu ijoro ryo kuwa Gatanu n’iryo kuwa Gatandatu Polisi yari yafashe abashoferi barenga 80 n’ubundi mu mujyi wa Kigali bazira icyaha cyo gutwara banyoye ibisindisha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko muri uku kwezi dusoje abashoferi 53 bafunzwe bazira icyaha cyo gucomokora utugabanayamuvuduko.

Yagize “Twafashe igihe cyo kwigisha abakoresha umuhanda bose, by’umwihariko abashoferi tubigisha uburyo bakoresha umuhanda bubahiriza amategeko n’amabwiriza awugenga, banirinda ibikorwa byose bishobora kuwuhungabanya nko gutwara imodoka wanyoye ibisindisha kuko ariyo ntandaro y’impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko hari imico y’abashoferi itazihanganirwa nko gutwara imodoka wanyoye ibisindisha, umuvuduko, gucomokora utugabanya muvuduko (speed governor), kudasuzumisha ikinyabiziga (control technique), n’ibindi.

Ati “Iki n’icyo gihe cyo gufata ingamba zikarishye kuko ntabwo twakomeza kurebera imyitwarire nk’iyi ituma habaho impanuka zihitana ubuzima bw’abantu”.

CP Kabera yavuze ko ingaruka zo kutubahiriza amategeko y’umuhanda zikomeye kuko zitagarukira k’uwo zagizeho ingaruka gusa cyangwa ku muryango we, kuko n’igihugu gisana bya bikorwa remezo biba byangijwe n’impanuka; izi ngamba zigamije gukumira impanuka zashyizweho kugira ngo harwanywe ibikorwa bibangamira abakoresha umuhanda.

Gutwara wanyoye ibisindisha n’icyaha gihanwa n’amande y’ibihumbi 150, 000frw mu gihe utwaye ikinyabiziga yarengeje umuvuduko wagenwe acibwa amande y’ibihumbi 50,000 frw. Nanone ufashwe yacomokoye akagabanyamuvuduko acibwa amande y’ibihumbi 200,000frw mu gihe icyo gikorwa gihuriranye no kuba atwaye yarengeje umuvuduko hiyongeraho ibihumbi 50,000frw by’amande.

Yagize ati “Ushobora gukora icyaha utwaye ikinyabiziga kikaba cyabyara ikindi cyaha, icyo gihe amande ariyongera; mu gihe ufashwe utwaye ikinyabiziga wasinze, wacomokoye utugabanyamuvuduko urafungwa ukamburwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga n’ikinyabiziga cyawe kigafatwa.”

CP Kabera yavuze ko Polisi itabuza abaturage kwidagadura no kunywa ku nzoga, ariko ibagira inama yo gufata izindi ngamba mu gihe banyoye bakarenza urugero zirimo gutega indi modoka cyangwa gushaka undi mushoferi wagutwara akakugeza iwawe mu rugo amahoro.  

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga