Abandi bashoferi barenga 30 bongeye gufatirwa mu cyaha cyo gutwara banyoye ibisindisha

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 01 Nzeri 2019, ryongeye gufatira mu mujyi wa Kigali abandi bashoferi barenga 30 bazira gutwara banyoye ibisindisha. Ibi bije nyuma y’aho mu ijoro ryo kuwa Gatanu n’iryo kuwa Gatandatu Polisi yari yafashe abashoferi barenga 80 n’ubundi mu mujyi wa Kigali bazira icyaha cyo gutwara banyoye ibisindisha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko muri uku kwezi dusoje abashoferi 53 bafunzwe bazira icyaha cyo gucomokora utugabanayamuvuduko.

Yagize “Twafashe igihe cyo kwigisha abakoresha umuhanda bose, by’umwihariko abashoferi tubigisha uburyo bakoresha umuhanda bubahiriza amategeko n’amabwiriza awugenga, banirinda ibikorwa byose bishobora kuwuhungabanya nko gutwara imodoka wanyoye ibisindisha kuko ariyo ntandaro y’impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko hari imico y’abashoferi itazihanganirwa nko gutwara imodoka wanyoye ibisindisha, umuvuduko, gucomokora utugabanya muvuduko (speed governor), kudasuzumisha ikinyabiziga (control technique), n’ibindi.

Ati “Iki n’icyo gihe cyo gufata ingamba zikarishye kuko ntabwo twakomeza kurebera imyitwarire nk’iyi ituma habaho impanuka zihitana ubuzima bw’abantu”.

CP Kabera yavuze ko ingaruka zo kutubahiriza amategeko y’umuhanda zikomeye kuko zitagarukira k’uwo zagizeho ingaruka gusa cyangwa ku muryango we, kuko n’igihugu gisana bya bikorwa remezo biba byangijwe n’impanuka; izi ngamba zigamije gukumira impanuka zashyizweho kugira ngo harwanywe ibikorwa bibangamira abakoresha umuhanda.

Gutwara wanyoye ibisindisha n’icyaha gihanwa n’amande y’ibihumbi 150, 000frw mu gihe utwaye ikinyabiziga yarengeje umuvuduko wagenwe acibwa amande y’ibihumbi 50,000 frw. Nanone ufashwe yacomokoye akagabanyamuvuduko acibwa amande y’ibihumbi 200,000frw mu gihe icyo gikorwa gihuriranye no kuba atwaye yarengeje umuvuduko hiyongeraho ibihumbi 50,000frw by’amande.

Yagize ati “Ushobora gukora icyaha utwaye ikinyabiziga kikaba cyabyara ikindi cyaha, icyo gihe amande ariyongera; mu gihe ufashwe utwaye ikinyabiziga wasinze, wacomokoye utugabanyamuvuduko urafungwa ukamburwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga n’ikinyabiziga cyawe kigafatwa.”

CP Kabera yavuze ko Polisi itabuza abaturage kwidagadura no kunywa ku nzoga, ariko ibagira inama yo gufata izindi ngamba mu gihe banyoye bakarenza urugero zirimo gutega indi modoka cyangwa gushaka undi mushoferi wagutwara akakugeza iwawe mu rugo amahoro.  

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →