Rubavu: Babiri bafatanwe udupfunyika 4000 tw’urumogi

Mu rwego rwo kurwanya abacuruza n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu, ku itariki ya 1 Nzeri 2019, mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryafatanye abagore babiri udupfunyika 4000 tw’urumogi.

Abafashwe ni Mukanyandwi Philomene ufite imyaka 21 y’amavuko na Uwamahoro Jeanne w’imyaka 26 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko aba bagore bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage bamaze gusobanukirwa ububi n’ingaruka ziterwa n’ibiyobyabwenge by’umwihariko urumogi batanze amakuru kuri Polisi ko babonye abantu bafite urumogi ruturutse muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ndetse banacyeka aho baba barujyanye.”

Akomeza avuga ko ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge rikimara guhabwa ayo makuru ryakurikiranye abo bagore ribafatana urwo rumogi mu nzu bari bakodesheje ibihumbi 9000 yo kurushyiramo iherereye mu murenge wa Rugerero.

CIP Kayigi yabibukije ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku babicuruza, ababinywa ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange; bikanakurura ibindi byaha biteza umutekano muke birimo urugomo, amakimbirane mu miryango, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ibindi. Niyo mpamvu kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese agira uruhare mu gutanga amakuru y’ababikoresha.

Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda itazacogora kurwanya abanywa, abacuruza n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage kuko ntaho igihugu cyaba kigana.

Yagize ati “Ntabwo igihugu gishobora gutera imbere mu gihe gifite bamwe mu baturage babaswe n’ibiyobyabwenge, niyo mpamvu Polisi yafashe iyambere mu kurwanya abantu bose bagira ururhare mu icuruzwa ryabyo.”

CIP Kayigi yibukije ko n’abandi bagifite umutima wo kwishora mu bikorwa bibi byo gucuruza ibiyobyabwenge bazafatwa kandi bazashyikirizwa ubutabera.

Yashimiye abaturage uruhare bagize kugira ngo aba bagore bafatwe, asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi ku gihe mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba.

Mukanyandwi na Uwamahoro bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Rugerero kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha bakekwaho.

Mu ngingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, utunda, uhindura, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni makumyabiri (20,000,000 rwf) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30,000,000 rwf) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →