• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Nyagatare: Babiri bafashwe na Polisi bakekwaho amafaranga y’amiganano

Umwanditsi
September 4, 2019

Polisi ikomeje gukangurira abantu kutijandika mu bikorwa byo gukoresha amafaranga y’amiganano. Ni nyuma y’aho ifatiye abantu babiri mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi akagari ka Nyamirama bafite inoti eshatu z’ibihumbi 5,000 frw zihwanye ni 15,000frw by’amafaranga y’amiganano, kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Nzeri 2019.

Abafashwe ni Nzayisenga Alice w’imyaka 22 y’amavuko na Twagirayezu Cassian ufite imyaka 23 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko  aba bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Nzayisenga na Twagirayezu bagiye kunywera mu kabari k’uwitwa Hakizimana Didas bishyuye uwacuruzaga muri ako kabari inoti ya 5,000frw ayigirira amakenga kuko yabonaga idasa n’ayandi arayigumana ababwira ko adafite ayo kubasubiza bamuha amatoya kuri ayo, aba bombi babonye ko batahuwe bahita bahamagara umukozi wa sosiyete y’itumanaho ya MTN bamubwira ko bashaka kubikuza amafaranga ariko bamusaba ko babanza kubitsa andi bari bafite, bamuha amafaranga ibihumbi 5,000 nawe ashishoje neza asanga n’amiganano bihutira kubimenyesha polisi niko guhita ijyayo irabafata.”

Yongeyeho ko Polisi ikimara kuhagera yabasatse ikabasangana indi noti y’ibihumbi 5,000frw y’amiganano yose hamwe aba ibihumbi 15,000frw.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage kuba bakomeje kugira uruhare mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye ndetse no gufata ababikoze.

Yagarutse ku ngaruka mbi z’aya mafaranga y’amahimbano, haba k’uwayahawe, uwayafatanwe no ku gihugu muri rusange. Yagize ati: “Umucuruzi cyangwa undi muntu uhawe aya mafaranga mahimbano bimutera igihombo, kuko ayo mafaranga aba yahawe nta gaciro aba afite ndetse n’ufashwe bikamuviramo gufungwa, utibagiwe no gutesha agaciro ifaranga ry’igihugu no gusubiza inyuma ubukungu bwacyo.”

CIP Twizeyimana yasabye abaturage kwirinda gukora amafaranga y’amiganano kuko Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye n’abaturage ihora iri maso ngo ihangane n’abakora ibyaha bitandukanye.

Yibukije abaturage kujya bashishoza mu gihe bahawe amafaranga by’umwihariko abantu bakira abantu benshi nko mu kabari, mu maduka, abakozi ba sosiyete z’itumanaho, abacuruza mu masoko n’abandi; bagira uwo bacyeka bakihutira kubimenyesha inzego z’umutekano.

Aba bafashwe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Karangazi.

Aba bombi n’ibahamwa n’icyaha bazahanwa n’ingingo ya 269 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wakoze ibyaha bivugwa muri iyi ngingo iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga