• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
13/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
13/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
13/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Indege ya Air Tanzania yari imaze igihe ifatiriwe muri Afurika y’Epfo yarekuwe

Umwanditsi
September 5, 2019

Nyuma y’igihe kirenga icyumweru indege ya Air Tanzania ifatiriwe ku kibuga cy’I Johannesburg, kuri uyu wa Gatatu Tariki 04 Nzeli 2019 yarekuwe. Byasabye ko Tanzaniya yohereza abanyamategeko muri Afurika y’Epfo batangira urubanza rwatumye icyemezo kiyirekura gifatwa.

Ifatirwa ry’iyi ndege yo mubwoko bwa Airbus 220-300 ryaturutse ku mugabo w’umuhinzi witwa Hermanus Steyn wavukiye Namibia aho yareze mu nkiko za Afurika Y’Epfo ko ubutegetsi bwa Tanzania bwanze kumwishyura Miliyoni 33 z’Amadolari ya Amerika y’ingurane y’ubutaka bwe Leta yatwaye.

Nyuma y’ifatrwa ry’iyi ndege, Leta ya Tanzaniya yohereje abanyamategeko mu gihugu cya Afurika y’Epfo barega uyu Hermanus mu nkiko z’I Johannesburg ku gira ngo ubutabera bw’iki gihugu bufate icyemezo gikuraho icyari cyafashwe mbere cyo gufatira iyi ndege.

Mu rubanza, Leta ya Tanzaniya yemereye urukiko ko itanze kwishyura uyu Hermanus amafaranga imurimo, ko ndetse hari igice cyayo yamuhaye mbere. Ivuga rero ko ibyo bitagatumye iyi ndege ifatirwa.

Damas Ndumbaro, Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya yabwiye bbc dukesha iyi nkuru ko Leta ya Tanzaniya yamaze kwishyura uyu Hermanus asaga Miliyoni 20 z’amadolari ko kandi n’andi atazayamburwa.

Abacamanza babiri muri Afurika y’Epfo bamaze gutegeka ko indege irekurwa. Uruhande rw’abunganira uyu muhinzi rwavuze ko ibyakozwe ari akarengane kuri bo ariko birinze kugira icyo bavuga niba hari urundi rwego rw’amategeko bari bwiyambaze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga