Nyabihu: Abagize CPCs bakanguriwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’amakimbirane

Amakimbirane yo mu miryango ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina ni bimwe mu bidindiza iterambere ry’umuryango ndetse bikagira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’Igihugu. Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ibinyujije muri komite z’abaturage zishinzwe kwicungira umutekano (CPCs) mu bihe bitandukanye bahura bakaganira, bakungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo ibi bibazo bicike mu muryango nyarwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Nzeri 2019, Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bagiranye ibiganiro n’abagize komite za CPCs bagera ku 159, bakangurirwa uko barwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’amakimbirane yo mu miryango.

Ni amahugurwa yari yitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Antoinette Mukandayisenga ari kumwe n’umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyabihu, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Antoinette Mukandayisenga yasabye abitabiriye amahugurwa gushyira imbaraga mu kurwanya ibyaha bitaraba, kuruta uko bahangana n’ingaruka zabyo byamaze kuba.

Yagize ati: “Twese tuzi igitera ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’amakimbirane yo mu miryango, akenshi biva k’ubusinzi, gusesagura umutungo ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Nidushyira imbaraga mu kurwanya ibyo byaha, n’ihohotera nta kabuza bizacika.”

Yakomeje abagaragariza ko umuryango urimo biriya bibazo udashobora gutera imbere ndetse kandi bikagira ingaruka ku gihugu muri rusange. Umuryango uhora mu mwiryane, abana ntibajya kwiga, abana b’abakobwa babyara imburagihe n’ibindi byinshi bitandukanye.

CIP Mucyo Rukundo, yakanguriye abagize komite za CPCs gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano cyane cyane Polisi y’u Rwanda aribyo bizafasha mu gutahura no kurwanya ibyaha by’amakimbirane mu miryango ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina, abasaba kujya bihutira gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.

Yagize ati: “Gutahura abakora biriya byaha ndetse no kubirwanya birasaba ubufatanye bukomeye, hatangirwa amakuru ku gihe. Turashaka gushimangira ubufatanye kugira ngo tugire umuryango nyarwanda utarangwamo ibyaha.”

CIP Rukundo yakomeje abasaba kujya bagaragaza ibyaha biri mu midugudu n’utugari ndetse n’abakekwaho kubikora kugira ngo bikumirwe hakiri kare.

Aya mahugurwa yari yitabiriwe n’abagize komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) bagera ku 159.  Bose banyuzwe n’ibiganiro bahawe basezeranya ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu baturage.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →