Gisagara: Abarezi n’abanyeshuri basabwe kurwanya ibyaha

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2019, mu karere ka Gisagara mu murenge wa Ndora abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri  rwa Gisagara A n’abarezi babo bakanguriwe uruhare rwabo mu gukumira ibyaha haba ku ishuri, aho batuye n’aho bagenda.

Ibi biganiro byitabiriwe n’abanyeshuri barenga 240 barikumwe n’abarezi babo.

Umupolisi ushinzwe uburere mbonera gihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Gisagara Inspector of Police (IP) Innocent Nshimiyimana yabwiye abanyeshuri n’abarezi ko Polisi itarwanya ibyaha yonyine ubwayo idafatanyije n’abaturage ngo ibishobore.

Yagize ati “ Nimwe muba muzi imyitwarire n’imigirire yabo mubana, mu kamenya abakora ibyaha, rero iyo mudafashije Polisi ngo mutange amakuru y’ababikora ngo bafatwe bigora Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano kubatahura.”

IP Nshimiyimana yasabye abanyeshuri b’iri shuri rya Gisagara A kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Bigaragara ko urubyiruko arirwo rukoresha cyane ibiyobyabwenge, murumva ko ntaho igihugu cyacu cyaba kigana mu gihe urubyiruko rudafashe iyambere ngo rurwanye ibiyobyabwenge kandi arirwo Rwanda rw’ejo.”

IP Nshimiyimana yabibukije ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku babicuruza, ababinywa  ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange; binakurura kandi ibindi byaha biteza umutekano mucye nk’urugomo, intonganya mu miryango, gukubita no gukomeretsa, gufata kungufu n’ibindi. Niyo mpamvu kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese.

Yongeyeho ko ibiyobyabwenge ari inzitizi y’iterambere n’imibereho myiza y’ubikoresha, bityo asaba abanyeshuri n’abarezi kurushaho gukorana n’inzego zishinzwe umutekano bazitungira agatoki aho bakeka ibiyobyabwenge.

Yasabye abanyeshuri kurwanya inda ziterwa abangavu kuko zigira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Yagize ati “Abangavu mu gihe batewe inda bibagiraho ingaruka nyinshi mbi harimo gucikiza amashuri, kugira ipfunwe mu bandi, guhezwa mu miryango n’ibindi. Murasabwa rero kwirinda ababashukisha ibintu bitandukanye birimo amafaranga, impano n’ibindi bagamije kubangiza ahubwo mukihutira gutanga amakuru kugira ngo bafatwe.”

Uyu mupolisi yanabasabye kugira uruhare mu kurwanya amakimbirane arangwa mu miryango kuko agira ingaruka ku myigire yabo, yababwiye ko iyo ababyeyi batabanye neza abana nabo badashobora kubaho neza.

Yasoje abasaba kwirinda guta ishuri ahubwo bakarangwa n’imyitwarire myiza haba ku ishuri no hanze yaryo.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →