Abapolisi 100 bakanguriwe kwimakaza ihame ry’uburinganire

Ibi babisabwe kuri uyu wa 9 Nzeri 2019, mu mahugurwa y’iminsi ibiri ari kubera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku kacyiru, yahuje abapolisi bagera ku 100 bashinzwe Ihame ry’Uburinganire baturuka muri buri shami rya Polisi mu rwego rwo kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu kazi kabo ka buri munsi.

Ubwo yafunguraga aya mahugurwa, umuyobozi wa Polisi ushinzwe abakozi Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga yavuze ko Polisi itegura amahugurwa nk’aya kugira ngo ifashe abapolisi mu kazi kabo ka buri munsi mu rwego rwo kunoza inshingano zabo.

Yagize ati “Akazi kugira ngo gakorwe neza bisaba ubushake no kumva ko ushoboye, aya mahugurwa aza ari ukungurana ibitekerezo, ukumva ko uri umupolisi mbere na mbere kandi ukumva ko ibyo umugabo ashoboye nawe ubushoboye.”

Yakomeje avuga ko imirimo ya Polisi ikorwa n’abapolisi bose hatabayemo kuvangura ngo uyu ni uw’umugabo, uyu ni uw’umugore.

Yagize ati“twese tugomba gukora kimwe, ibyo umugabo akora n’umugore arabikora kuko twese turashoboye. Rero niba twese dushoboye tugaragaze imikorere myiza kugira ngo twubake igihugu gitekanye.”

Yongeyeho ati “Mukwiye kwiyumvamo ko muri abapolisi kuruta kwiyumvamo ko muri abagore kandi mukiyumvamo ko mushoboye, niba ari akazi itange ugakore neza nk’uko undi wese yagakora, ntibikwiye ko uvuga ngo sinagashobora kuko ndi umugore  ahubwo shyiramo imbaraga ugakore buri wese akubonemo ubushobozi.”

Yasoje ababwira ko ntacyo babuze kugira ngo buzuze inshingabo zabo neza, abasaba kumva ko bashoboye, bakumva neza inshingano za Polisi y’u Rwanda maze bagakora akazi kabo kinyamwuga hatabayemo kumva ko hari ibyo umuntu ashoboye n’ibyo adashoboye kuko twese turi abapolisi kandi dukora akazi kamwe.

Senior Superintendent of Police (SSP) Gorette Mwenzangu uyobora agashami gashinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye muri Polisi y’u Rwanda yavuze ko aya mahugurwa yongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi bakabasha gukora akazi bashinzwe kinyamwuga.

Yagize ati “Nk’abapolisi nshinzwe kureberera ni ngombwa ko hari byinshi bamenya byabafasha mu kazi kabo kaburi munsi, bakumva ko bashoboye ikintu cyose bagikora, akaba ariyo mpamvu tubaha aya mahugurwa.”

Yakomeje avuga ko aya mahugurwa kandi agamije kwigira ku bandi bayobozi bakuru ba Polisi kubyiza bagezeho maze nabo bagafata ingamba mu gukora akazi kabo neza bagendeye ku bababanjirije, akavuga ko kandi aya mahugurwa azakomeza akagera kuri buri mu Polisi wese.

Umwe mubitabiriye aya mahugurwa Assistant Inspector of Police (AIP) Theophile Butare yavuze ko nk’umupolisi ushinzwe Ihame ry’Uburinganire mu karere ka Ruhango aya mahugurwa azamufasha mu kunoza neza akazi ke ka buri munsi.

Avuga kandi ko, aya mahugurwa azahindura imyumvire y ‘abapolisi bamwe n’abamwe bumvaga ko hari imirimo yagenewe igitsina runaka.

Aya mahugurwa ari guhabwa abapolisi bashinzwe Ihame ry’Uburinganire muri buri shami rya Polisi azamara iminsi ibiri, yibanda mu kubakangurira kumva ko bashoboye mu rwego rwo kugira ngo bakore akazi kabo kinyamwuga.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →