Komiseri wungirije wa MINUSCA yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Centre Africa

Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2019, komiseri wungirije wa Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cya Centre Africa (MINUSCA), Brig.  Gen. Ossama El Moghazy, yasuye umutwe w’abapolisi b’u Rwanda ushinzwe kurinda abayobozi (protection Support Unit-RWAPSU I-IV) mu kigo cya MIMICA giherere mu murwa mukuru Bangui.

Gusura uyu mutwe w’abapolisi b’u Rwanda byari bifite intego yo kureba ubushobozi bwawo no kureba uburyo uhora witeguye kubungabunga amahoro bigendeye ku rwego rwa MINUSCA.

Brig. Gen. Moghzy yaraherekejwe n’umuhuza bikorwa w’ agateganyo w’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu Musa Njoupouanyiyi.

Bakiriwe n’umuyobozi w’agateganyo w’uyu mutwe w’abapolisi b’u Rwanda ushinzwe kurinda abayobozi Senior Superintendent (SSP) Alex Fata, waberetse imikorere y’uyu mutwe umunsi k’uwundi.

SSP Fata yeretse abo bashyitsi ibikorwa bitandukanye, birimo ishusho y’umutekano, ubushobozi bw’uwo mutwe mu kurinda umutekano n’ibikorwa bamaze gukora kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka bagera mu murwa mukuru wa Bangui.

Umutwe wa RWAPSU ufite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’ubutabera n’abayobozi bahagarire umunyamabanga mukuru w’umuryango wabibumbye muri MINUSCA.

Uyu mutwe kandi ufite inshingano zihariye uhabwa n’umuyobozi w’ingabo na Polisi muri ubu butumwa bwo kugarura amahoro, Joint –Task Force (JTF) harimo guherekeza abagororwa, guherekeza imodoka zitwara amafaranga, kurinda abakozi b’umuryango w’abibumbye n’ibikoresho bakoresha, kurinda abashyitsi basura iki gihugu n’ibindi.

SSP Fata yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA k’ubufasha n’imikoranire myiza baha abapolisi b’u Rwanda.

Yagize ati “Ubufasha muduha n’imikoranire myiza igaragara hagati y’ubuyobozi bwa MINUSCA n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centre Africa bidufasha kuzuza inshingano zacu zo kugarura amahoro muri iki gihugu.”

Brig. Gen. Moghazy yashimye uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centre Africa no kugaragaza neza isura ya MINUSCA.

Yagize ati “Ntewe ishema no gusura ikigo cyanyu, ndabashimira k’ubunyamwuga mugaragaza mu kazi mukora kaburi munsi, ndabashimira kandi k’ubwitange n’umurava mugaragaza ndabifuriza amahirwe.”

Yongeyeho ko bagomba guhora barangwa n’imikorere myiza, ubunyamwuga, kugaragara neza mu ruhando mpuzamahanga, kugira isuku no kwibuka inshingano zabo; asoza avuga ko ibyo aribyo biranga umupolisi w’u Rwanda.

Polisi y’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centre Africa(MINUSCA) guhera 2014 aho muri iki gihe bagizwe n’imitwe itatu, imitwe ibiri ishinzwe kubungabunga no kugarura amahoro muri rusange n’umutwe umwe ushinzwe kurinda abayobozi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →