Umuryango wa Nyakwigendera Robert Mugabe wanze gahunda ya Leta ya Zimbabwe yo kumushyingura

Abagize umuryango wa Robert Mugabe wabaye Perezida wa Zimbabwe imyaka isaga 30 banze gahunda yashyizweho na Leta y’iki gihugu mu kumushyingura. Bavuga ko bababajwe n’uko batagishijwe inama kuri gahunda zo kumushyingura.

Umuryango wa Nyakwigendera Robert Mugabe, uvuga ko imihango yo kumushyingura izatangira  ku cyumweru nijoro mu cyaro cyo ku ivuko ahitwa Kutama, kandi agashyingurwa mu mihango yihariye y’umuryango.

Ibiro ntaramakuru bya AFP, byavuze mu mvugo yakoreshejwe na Mwishywa we witwa Leo Mugabe aho yagize ati “ Umurambo we uzasezerwaho ku cyumweru nijoro I Kutama…, hakurikireho umuhango wihariye wo kumushyingura – nko kuwa mbere cyangwa ku wa Kabiri – nta byo kumushyingura mu irimbi ry’Igihugu ry’Intwari. Icyo ni cyo cyemezo cy’abagize umuryango bose.

Isanduku irimo umurambo wa Robert Mugabe mu rugo rwe i Harare.

Mugabe, yapfuye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize afite imyaka 95. Hari Tariki 06 Nzeli 2019 aho yaguye mu bitaro byo mu gihugu cya Singapuru yari amaze amezi yivuriza. Ubwo yapfaga, Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe yavuze ko ari Intwari y’Igihugu akwiye gushyingurwa mu irimbi ry’Intwari. Ibi umuryango wa Mugabe wabyanze.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →