Irinde gusiga ucometse ibikoresho bishobora guteza inkongi y’umuriro-CIP Mutaganda

Ibi byavuzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nzeri 2019, ubwo ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro ryahaga amahugurwa yo kurwanya inkongi z’umuriro abakozi b’ikigo nyarwanda gishinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo (Rwanda Cooperation initiative). Aya mahugurwa bayaherewe ku cyicaro gikuru cy’iki kigo giherere mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru.

Umuyobozi ushinzwe amahugurwa mu ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro Chief Inspector of Police (CIP) Dieudonne Mutaganda yasabye abakozi b’iki kigo kwirinda gusiga bacanye ibikoresho bishora gutera inkongi y’umuriro.

Yagize ati: “Gusiga ucanye ipasi, buji, televisiyo, radiyo, imbabura, imashini ziteka n’ibindi bishobora gutera inkongi y’umuriro mu gihe bisizwe nta muntu ubireba bishobora gutera inkongi; bityo ugomba kubanza gusiga ubicomokoye mbere y’uko ugenda”.

CIP Mutaganda yabwiye abakozi b’ikigo nyarwanda gishinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo ko bakwiye kwirinda kunywera itabi ahabonetse hose.

Yagize ati: “Kunywera itabi ahabonetse hose bishobora guteza inkongi y’umuriro kuko umuyonga waryo ushobora gutakara kubikoresho bigafatwa n’inkongi y’umuriro cyangwa ukaba wajugunya agace karyo utakajimije aho ubonye nabyo bikaba byaba intandaro y’umuriro.”

Yakomeje abasaba kwirinda gukoresha insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuzirange ndetse bakajya bakoresha abakozi babizobereyemo aho kwita ku giciro gike baba baciwe.

Yongeyeho ko mu gihe bahuye n’inkongi y’umuriro bagomba kwihutira gukupa amashanyarazi bagafungura inzugi n’amadirishya kugira ngo umwuka winjire, bagasohokera ahabugenewe.

Umuyobozi w’ ikigo nyarwanda gishinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo Muhire Antoine, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubiganiro yabahaye, akomeza avuga ko hari byinshi bungukiyemo birimo uko bakwitwara mu gihe bahuye n’inkongi y’umuriro n’ubutabazi bashobora guha uwahuye n’umuriro. Avuga ko bagiye kuba ba ambasaderi ba Polisi mu kurwanya inkongi y’umuriro.

Nyuma y’ibi biganiro beretswe uburyo bwo gukoresha ibizimya muriro ndetse n’uburyo bikoreshwa mu gihe havutse inkongi y’umuriro

Umuyobozi ushinzwe amahugurwa mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro n’ubutabazi yabwiye abakozi b’iki kigo ko mu gihe bahuye n’inkongi y’umuriro bahamagara imirongo ya Polisi ariyo 111, 0788311224 cyangwa 0788311120

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →