Kamonyi: Amatora y’abahatanira kuba Abasenateri yasojwe ahagana saa munani

Amatora y’abahatanira kuba Abasenateri mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena yabaye kuri uyu wa 16 Nzeli 2019 mu Karere ka Kamonyi, yasojwe ku i saa saba n’iminota 35. Ku rutonde rw’abahatana hari abakandida 22.

Aya matora yatangiye ku masaha ya mugitondo, yitabirwa n’abantu 61 kuri 62 bagize inteko itora mu Karere ka Kamonyi.

Uko niko mu cyumba cy’itora-Ubwihugiko hari hateguye.

Ibarura ry’amajwi ryatangiye ku i saa saba n’iminota ibiri risozwa ku i saa saba n’iminota 35( aha ni igihe ibarura ryari rishojwe gusa). Abahagarariye igikorwa cy’ itora bavuze ko ikusanywa ry’amajwi y’Uturere twose uko ari umunani tugize Intara y’Amajyepfo ribera i Nyanza ahari icyicaro cy’intara.

Mu bagize inteko itora uko ari 62, ab’igitsina gore bagombaga gutora ni 29 ariko habonetse 28 bivugwa ko umwe atabashije kuboneka kuko yabyaye. Ab’Igitsina gabo bagombaga gutora ni 33 babonetse bose baratora.

Mu bakandida 22 batowe, mu karera ka Kamonyi, uwagize amajwi menshi yagize 38, uwamukurikiye 29, undi agira 27 hakaba n’uwagize makumyabiri. Muri aba bagize kuva kuri 20 kugeza ku wagize menshi, uko ari bane barimo umugore umwe. Uretse aba, abasigaye bose bagize amajwi ari munsi ya 20 kugeza no kuwagize Zeru.

Aba ni bamwe mu bakurikiranye amatora n’ibarura ry’amajwi i Kamonyi, biganjemo indorerezi.

Ikusanya ry’Amajwi yose yavuye mu turere rirakorerwa i Nyanza bihabwe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ari nayo ifite mu nshingano zayo uburenganzira busesuye bwo gutangaza ibyavuye mu matora.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →