Ruhango: Nzigiyimana Donatien yatawe muri yombi na RIB akekwaho kwiyitirira uru rwego no kwambura abaturage

Umugabo witwa Nzigiyimana Donatien, yatawe muri yombi n’urwego rw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda-RIB aho bumukurikiranyeho ibyaha birimo kwiha ububasha ku mirimo itari iye, yiyita umukozi w’uru rwego akambura abaturage utwabo abakangisha kubafunga.

Mu butumwa, urwego rw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda-RIB rwanyujije kuri Twitter yarwo kuri uyu wa 16 Nzeli 2019 ruvuga rwataye muri yombi uwitwa Nzigiyimana Donatien, aho afungiye kuri Sitasiyo ya Runango akurikiranyweho ibyaha akekwaho byo kwiyitirira umukozi wa RIB akambura abaturage abakangisha kubafunga.

Mu butumwa bwayo, RIB yashimiye abaturage uburyo bajijukiwe no gutanga amakuru atuma abakekwaho gukora ibyaha bitandukanye bafatwa. Irihanangiriza kandi abiyitirira imirimo badakora, ikavuga ko batazihanganirwa.

Amakuru intyoza.com ifite ni uko uyu mugabo ngo yigeze kuba mu Karere ka Kamonyi ari umutoza w’indirimbo muri imwe muri Kolari yabarizwaga muri Santarari ya Ruyenzi(Ubu yabaye Paruwasi). Mu bihe bye muri iyi Korari yavuzweho kugirana umubano wihariye na bamwe mu bagore n’abakobwa bigeza aho yirukanwa burundu muri Paruwasi Ruyenzi.

Ibi kandi byaje kurangira iyi Korari nayo ubwayo kubera ibibazo by’ingutu byayikurikiye iseswa burundu, bamwe muba Kirisitu kugeza ubu nti bagishaka gusengera aho basengeraga barahinduye.

Dore ubutumwa RIB yanyujije kiri Twitter nyuma yo gufata Nzigiyimana Donatien:

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →