Abapolisi bagera kuri 50 batangiye amahugurwa ku mitangire ya serivisi inoze

Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Nzeri 2019, abapolisi bagera kuri 50 baturutse mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda cyane cyane afite aho ahurira no gutanga serivisi mu baturage, bateraniye i Kigali ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru aho bari mu mahugurwa azamara iminsi itanu (5).

Mu nkingi eshatu Polisi y’u Rwanda yubakiyeho habanza imitangire myiza ya serivisi ku bayigana, ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ihora iharanira kongerera ubumumenyi n’ubushobozi mu bapolisi bayo mu bijyanye n’imitangire myiza ya serivisi.

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa ku mugaragaro umuyobozi w’ishami rishinzwe imitangire ya serivisi n’ubugenzuzi muri Polisi y’u Rwanda, Assistant  Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi yibukije aba bapolisi ko Polisi y’u Rwanda ari urwego ruhura kenshi n’abaturage bayishakaho serivisi kandi bagomba kuyihabwa. Ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda iba igomba guhora ihugura abapolisi bayo ku mitangirwe ya serivisi.

Yagize ati: “Dutanga serivisi nyinshi zitandukanye ziduhuza n’abaturage ku bw’ibyo tugomba gutanga serivisi nziza kuburyo umuturage agenda anyuzwe kabone n’iyo waba udashoboye kumukemurira ikibazo ariko akagenda yishimiye uko wamwakiriye”.

ACP Karasi yakomeje agaragariza abapolisi ibyiciro bine (4) by’ingenzi umupolisi utanga serivisi agomba kubahiriza. Ibyo ni ugutega amatwi uje akugana, kumwihanganisha, kumukemurira ikibazo hanyuma ugasoza umushimira.

ACP Karasi avuga ko igihe cyose ibi byiciro byubahirijwe umuturage ataha yishimye kandi bikarwanya akayihayiho ko gushaka gutanga ruswa.

Ati: “Niba umuturage aje akugana mutege amatwi umwumve, wigira ibyo urangariramo bigaragaza ko utamwitayeho, hari abaza bafite ibibazo bikomeye mujye mubihanganisha, umukemurire ikibazo, kandi niba kikurenze kigeze ku nzego zigukuriye zigisuzume aho kumubwira ngo genda ibyo bintu byawe ntabwo bishoboka, kandi mujye mwibuka gushimira uwaje abagana.”

ACP Karasi yakomeje avuga ko ibi bizatuma abaturage bakomeza kugirira icyizere Polisi y’u Rwanda bityo nabo babe bahesheje isura nziza urwego bakorera. Kugirirwa icyizere byoroshya imikoranire myiza hagati y’abaturage na Polisi y’u Rwanda.

Assistant Inspector of Police (AIP) Lambert Semavenge ni umwe mu bahuguwe, akora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubuvugizi bwa Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru. AIP Semavenge aremeza ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko muri iki gihe isi irimo gutera imbere cyane mu ikoranabuhanga kuko iyo umuturage atishimiye serivisi yahawe aba afite imiyoboro itandukanye yo kubishyira ku mugaragaro.

Yagize ati: “Kuri ubu bitewe n’uko ikoranabuhanga ririmo kugenda ritera imbere umuturage arahabwa serivisi mbi isi yose igahita ibibona, kuba Polisi y’u Rwanda ifata umwanya nk’uyu ikaduhugura mu mitangirwe ya serivisi ni ibintu by’igiciro cyane biradufasha kwihwitura aho bitagenda neza.”

Police Costable (PC) Uwamaliya Angelique, avuga ko ubusanzwe ashinzwe kwakira abaturage (Customer care service) mu kigo gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imodoka (MIC). PC Uwamaliya aravuga ko aya mahugurwa ayitezemo ibintu byinshi atari asobanukiwe neza.

Yagize ati: “Aya mahugurwa nzayungukiramo byinshi binyongerera ubumenyi mu mitangire ya serivisi no kwakira abatugana. Twakira abantu bafite amarangamutima cyangwa imyitwarire itandukanye, nk’umuntu ushinzwe kwakira abo bantu bose nzava hano nsobanukiwe neza uko bose ngomba kubakira kandi bakagenda banyuzwe.”

Abahugurwa bose icyo bahurizaho ni uko imitangire myiza ya serivisi ihesha isura nziza urwego rwa Polisi y’u Rwanda bityo bikoroshya imikoranire myiza hagati y’umuturage na Polisi y’u Rwanda dore ko abaturage aribo bafatanyabikorwa ba mbere mu mutekano w’igihugu.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →