Gasabo/Gikomero: Bifuza ko abagejeje imyaka 18 bakwemererwa kugira ibyiciro by’Ubudehe

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Gikomero biganjemo urubyiruko bavuga ko umuntu ugejeje imyaka 18 akwiye kugira uburenganzira bwo guhabwa icyiciro cy’Ubudehe kuko kutabugira bibera umutwaro utabuhawe n’umuryango muri rusange.

Ni ibitekerezo byagaragajwe n’abaturage b’Umurenge wa Gikomero kuri uyu wa 17 Nzeri 2019 mu kiganiro Urubuga rw’Abaturage n’Ubuyobozi gitegurwa n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro-Paxpress.

Uwiragiye Asinati, ni umwe mu baturage benshi b’I Gikomero bavuga ko guhera ku myaka 18 umuntu akwiye kugira uburenganzira bwo gusaba ko ahabwa icyiciro cye cy’Ubudehe ngo kuko kudakorwa bimubangamira bikanabangamira umubyeyi mu gihe ubushobozi buhari ari buke kandi hari igihe umwana abufite akanga kumwunganira.

Ati“ Abantu barengeje imyaka 18 twahabwa ibyiciro kuko tubarurwa ku babyeyi. Kubabarurwaho, hari ukuntu umubyeyi abona amafaranga makeya umwana akamubangamira ntamuhe andi ngo yongere, ati nutayatanga nawe ntuzabona uko wivuza. Rero nk’uko umuntu aba afite irangamuntu yakabaye akurwaho kugira uwo abera umuzigo igihe abishaka cyangwa se ngo nawe hagire umubera umuzibo”.

Mu kuvuga ibi, ahanini bagendera ku kuba hari ubwo umwana yaba umukobwa cyangwa umuhungu ava iwabo, akajya gukorera amafaranga cyangwa izindi mpamvu zituma ataba mu rugo anafite ubushobozi ariko ntashake gufatanya n’iwabo mu gutanga amafaranga ya Mituweli, bigatuma yaba we cyangwa abo abarurwaho umwe aba imbogamizi yo kwivuza kuri buri umwe.

Mushimiyimana, asanga hakwiye gushyirwaho uburyo bwo korohereza abagejeje imyaka 18 kuzamura kugira ibyiciro by’Ubudehe bityo bakoroherezwa gutanga Mituweli ngo kuko hari ubwo mu rugo haba agasigane cyangwa se umuryango ukaba uri mugari atabona amafaranga awushyuriye wose bityo kuko ababyeyi banze kugira icyo bakora ngo bishyure ugasanga hari ubigendeyemo.

Undi wo mu kigero cy’urubyiruko yavuze ko yabuze akazi yari yatangiye bitewe n’uko bamusabye Mituweli akayibura kuko iwabo yari yarahavuye ajya gushaka akazi badatanga Mituweli. Avuga ko byamusabye kugaruka mu rugo akamara umwaka wose ashakisha uko yabona Mituweli. Avuga ko koroherezwa kugira ibyiciro by’Ubudehe ku rubyiruko cyangwa ku bantu bagejeje imyaka 18 bikwiye cyane ko usanga ngo hari abasa n’abavuye iwabo bakajya kwirwanaho bashakisha imibereho bagatandukana n’imiryango.

Bimenyimana Deogratias, Perezida w’Inama Njyanama y’ Umurenge wa Gikomero yashwishurije urubyiruko n’abandi bifuza ko ku myaka 18 bahabwa ibyiciro by’Ubudehe. Avuga ko ibi byaba ari ugutanya umuryango aho kuwubaka.

Ati“ Umuryango ni Umugabo, Umugore n’Abana. Igihe rero abana batandukanye n’ababyeyi babo hari uburere bwinshi badashobora kubona. Igihe bumvise ko bafite ubushobozi bagatandukana nabo, baba bari kuwusenya ntabwo baba bari kuwuhuza”.

Rwamucyo Louis de Gonzague, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero yunga murya Perezida w’Inama njyanama yemeza ko intego ari ukubaka umuryango atari ukuwusenya.

Ati “ Intego ni ukubaka umuryango kandi umuryango ushyize hamwe. Ntabwo nk’ubuyobozi dushyigikiye ko umwana yirwariza n’ababyeyi bakirwariza. Umuntu wibeshya ko ku myaka 18 aba akuze, aba yibeshya aba agikeneye umubyeyi. Natwe dukuze dukenera ababyeyi, dukenera abatugira inama, ni uwo murongo dufite”.

Gitifu Rwamucyo/ Gikomero.

Gitifu Rwamucyo, avuga ko guhabwa icyiciro cy’Ubudehe biva ku makuru umuntu aba yatanze. Asaba ko mu gihe hitezwe ibyiciro by’Ubudehe bishya abaturage bakwiye gutanga amakuru yuzuye kandi y’ukuri kuko ngo iyo utanze amakuru atari ay’ukuri uba wishe igenamigambi ry’Igihugu. Asaba kandi ko badakwiye kurwanira kuba mu byiciro runaka ngo kuko bagira amahirwe yo kwishyurirwa Mituweli, bagira se amahirwe yo gusonerwa utuntu tumwe na tumwe. Avuga ko abaturage bakwiye kuzirikana umurongo igihugu kirimo wo kwigira kandi bakumva ko bihera muribo nyirizina.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →