• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
13/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
13/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
13/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Polisi irihanangiriza ababyeyi n’abarezi bahana abana bikabije bikabaviramo gukomereka

Umwanditsi
September 19, 2019

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwongeye kwihanangiriza abantu bose bafite inshingano zo kurera (Ababyeyi n’abarimu) ndetse n’abandi banyarwanda muri rusange ko nta muntu wemerewe gukubita umwana bikabije bikaba byanamuviramo gukomereka ndetse n’ubumuga.

Ibi Polisi y’u Rwanda ibigarutseho nyuma y’aho mu minsi ishize mu kigo cy’amashuri cya Cyuga mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali hagaragaye abarimu babiri bakubise abana babiri bigishaga umwe bikamuviramo gucika ururimi undi agakomereka ku jisho.

Ibihano nk’ibi kandi byongeye kugaragara mu karere ka Rusizi mu rwunge rw’amashuri rwa Murira mu murenge wa Muganza aho umwarimu witwa Misago Jean Baptiste yakubise umunyeshuri yigishaga bikamuviramo kuvunika akaboko bikabije. Gusa aba barimu bose kuri ubu barafashwe bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha ngo bakorerwe amadosiye ashyikirizwe ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko atari byo ndetse bihanirwa n’amategeko guhana umwana by’indenga kamere bikaba byamuviramo gukomereka cyangwa ubumuga.

Yagize ati:” Ntabwo aribyo ko umubyeyi cyangwa undi muntu wese ufite inshingano zo kurera ko yakubita umwana bikagera aho akomereka cyangwa ngo amuhe ibihano bibabaza umubiri bikaba byamuviramo ubumuga bw’igihe gito cyangwa kirekire.”

CP John Bosco Kabera yakomeje ashimira abanyarwanda kuba hari ababona ibyo bikorwa ntibihererane ayo amakuru, asaba n’abandi bose kujya bagaragaza ababyeyi n’abandi bahana abana bikabije.

Ati:”Turashimira abaturage bagenda batanga amakuru kuri iki kibazo kuko na bariya kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Turabasaba gukomeza gutanga amakuru kugira ngo dukomeze kubirwanya.”

Yakomeje yibutsa ko amategeko ubusanzwe ahana icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Ingingo ya 121 mu gitabo gishyiraho ibyaha n’ibihano byabyo iteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga