Ruhango: Litiro zigera ku 1000 z’inzoga zitemewe zafashwe zimenerwa mu ruhame

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Ruhango barakangurira abaturage gucika ku ngeso mbi zo gukora no gucuruza inzoga zitemewe kuko zibangiriza ubuzima ndetse bikaba binyuranyije n’amategeko. Ibi babikanguriwe nyuma y’ibikorwa bya Polisi ifatanyamo n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu kurwanya no gufata abacuruza inzoga zitemewe ndetse zikanamenerwa imbere y’abaturage.  

Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2019, igikorwa cyo kumenera izi nzoga mu ruhame cyabereye mu murenge wa Kinazi mu kagari ka Gisali mu mudugudu wa Kanaba. Hakaba haramenwe inzoga zingana na litiro igihumbi (1000). Inzoga zafatiwe mu baturage zikanamenerwa mu ruhame ziganjemo izwi ku izina rya muriture.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko izi nzoga zafatanwe abantu bane(4) bazikoraga bakanazicuruza.

Abo ni uwitwa Mukashyaka Rose wafatanwe litiro 270, Mukakanimba Mediatrice yafatanwe litiro 250, Mukampungiro Theresie yafatanwe litiro 360 naho Habiyambere Emmanuel we yafatanwe litiro 30.

CIP Twajamahoro yakomeje avuga ko ibikorwa bya Polisi byo kurwanya izi nzoga bitazigera bihagarara, akangurira abaturage kubicikaho.

Yagize ati:” Ntabwo tuzigera dutezuka ku kurwanya izi nzoga zitemewe, zangiza ubuzima bw’abaturage kubera umwanda zikoranye kandi zigatuma bakora ibyaha bitandukanye iyo bamaze kuzisinda.

Yakomeje agira inama abaturage bagifite igitekerezo cyo gukora ziriya nzoga kubireka  kuko ubu inzego zose zahagurukiye kuzirwanya.

Ati: ”Ubu Polisi ndetse n’ubuyobozi ku nzego z’ibanze ndetse n’abaturage turimo gufatanya mu kurwanya izi nzoga, harakorwa ubukangurambaga bwo kuzirwanya ariko abakomeje kuzikora duhanahana amakuru bagafatwa tuzakazimena kandi abazifatanwe bakabihanirwa.”

Yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru ahantu hose babonye hakorerwa  bene izo nzoga zitemewe cyangwa ibindi biyobyabwenge.

CIP Twajamahoro yibukije abaturage ko hari itegeko rihana umuntu wese ugaragaye mu bikorwa nk’ibyo by’inzoga zitemewe n’ibiyobyabwenge.

Aho ingingo ya 263 mu gitabo gishyiraho ibyaha n’ibihano byabyo iteganya ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yaboneho gusaba abaturage bifuza gutangiza uruganda rukora ibinyobwa kunyura mu nzira zemewe n’amategeko bagakurikiza ibipimo by’ubuziranenge byemewe mu gukora ibinyobwa bifite umusemburo.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →