Hari ibintu tudashobora kwihanganira –CP Mujiji

Ibi umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) Rafiki Mujiji  yabibwiye abamotari bakorera umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali, bari bateraniye muri sitade ya Kigali i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 19 Nzeri 2019.

CP Mujiji ari kumwe n’Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO), Ngarambe Daniel, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye yibukije aba bamotari ko umwuga bakora  ubatunze kandi ufitiye n’abanyarwanda akamaro ariko ko bidakwiye ko bawukoresha nabi bigatuma uvutsa abantu ubuzima. Yabwiye aba bamotari ko impanuka nyinshi zikorerwa mu muhanda akenshi bazigiramo uruhare runini, abasaba guhindura imyumvire.

CP Mujiji yakomeje asaba abamotari kuba igisubizo aho gukomeza kuba ikibazo cy’umutekano wo mu muhanda. Yakomoje ku bamotari babiri baherutse kugongana ubwabo ari nijoro kandi bari mu muhanda bonyine bisanzuye. Ibintu asanga ahanini bituruka k’uburangare n’imyumvire mibi ya bamwe mu bamotari.

Yagize ati: Muri banini bangana iki ku buryo mu muhanda wa metero 6 z’ubugari, moto imwe ituruka mu ruhande rwayo ikagongana n’indi kandi ari bonyine mu muhanda. Ikintu cyitwa impanuka mubishatse mwazigabanya mu buryo bufatika cyane.”

Yakomeje avuga ko hagomba gushakwa umuti wo kugabanya impanuka zo mu munda, avuga ko uwo muti udahenze ko icyambere ari uko buri mu motari ikibazo yakigira icye  akumva ko mu gihe ari mu muhanda akwiye kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka.

CP Mujiji yabwiye aba bamotari ko hari ibyo bakora bikihanganirwa, ariko aho bigeze byageze aho kutihanganirwa.

Ati “Ubu byageze aho kutihanganirwa, kuko kubona umumotari afata ikirango cya moto ye (Plaque) akagihindura, byarenze aho bireba Polisi yonyine ahubwo byafashe urundi rwego, abantu nkaba bari mu cyiciro cy’abanyabyaha bo murwego rwo hejuru.”

CP Mujiji yavuze ko bene aba bantu ntakindi bakwiye uretse kwamburwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga bagatangira bundi bushya kandi bagakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Nyuma yo kubaganiriza no kubagira inama yo kwirinda amakosa bakorera mu muhanda, ubuyobozi bw’abamotari bwabahaye imyenda yo kwambara mu kazi mu rwego rwo kurwanya abakoraga ibyaha bakiruka bagacika. Ni mu gihe uyu mwambaro mushya bahawe uriho nimero ziri mu ikoranabunga rigaragaza imyirondoro ya nyiri Moto.

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda,  Ngarambe Daniel   yavuze ko mu rwego rwo kurwanya ababiyitiriraga ariyo mpamvu buri mu motari wese ufite aho abarizwa muri koperative zabo,  agomba kuba yambaye umwenda wabugenewe ndetse na moto ye ikaba iteye irangi ryemejwe .

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →