Kigali: Babiri bafashwe bakekwaho guha abana inzoga, utubari turafungwa

Ku wa gatanu tariki ya 20 nzeri 2019, ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu bwagiranye inama n’abakora ubucuruzi bw’inzoga, abafite utubari na za resitora ku kurwanya impanuka zituruka ku businzi hamwe no kurwanya guha abana ibisindisha. Muri iyo nama yabereye ku cyicaro gikuru cya polisi ku kacyiru, abitabiriye biyemeje ko bagiye gufatanya na polisi mukurwanya ibyo byaha.

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda yagiye ikangurira abanyarwanda cyane cyane abakora ubucuruzi bw’inzoga, aha twavuga ba nyir’utubari, amaresitora ndetse n’amahoteli kwirinda guha abana ibisindisha cyangwa kubakoresha mu tubari.

Ubu butumwa bigaragara nk’aho butubahirijwe neza ariyo mpamvu mu ijoro rya tariki ya 20 rishyira 21 Nzeri  2019 Polisi y’u Rwanda yakoze umukwabu wo kugenzura  ahakorerwa ubucuruzi bw’inzoga mu turere twose tugize umujyi wa Kigali utubari tune (4) turafungwa, babiri mu bashinzwe gucunga utwo tubari (Managers) bashyikirijwe  urwego rw’ubugenzacyaha naho abandi baracika, baracyashakishwa. Abana icyenda (9) bari munsi y’imyaka 18 nibo bafatiwe muri icyo gikorwa.

Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima mu kabari kitwa VIP Bar basanzemo umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 anywa inzoga, hafatwa ushinzwe gucunga ako kabari (Manager) ariwe Hagenimana Selemani, akitwa Service Club naho harimo umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 anywa inzoga, hafatwa ushinzwe gucunga akabari ariwe Ndayisenga Innocent bose bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe amadosiye ashyikirizwe ubushinjacyaha.

Mu karere ka  Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga, mu kabari kitwa Carioka k’uwitwa Ngabonziza Edouard hafatiwe abana bane(4), abahungu batatu n’umukobwa umwe bose bari munsi y’imyaka 18, gusa  abacuruzaga muri ako kabari bacitse baracyarimo gushakishwa.

Ni mu gihe mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera mu kabari kitwa New Hirwa k’uwitwa Hirwa hafatiwe abana 3, ushinzwe gucunga ako kabari nawe yahise acika.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko itegeko ribuza abantu guha abana inzoga ndetse n’indi mirimo yo mu tubari rihari kandi abacuruza inzoga bararimenyeshejwe. Avuga ko Polisi itazahwema kurwanya abantu bose barirengaho.

Yagize ati:” Itegeko rirahari ndetse abanyarwanda bose bararibwiwe na ba nyir’utubari bararizi. Ubu rero hatangiye ibikorwa byo gufata abarirengaho, kandi ntibirangiye bizakomeza.”

CIP Umutesi yakomeje asaba ababyeyi kuba maso bagakurikirana uburere bw’abana babo bakabarinda kujya mu tubari kunywa inzoga cyangwa gukoreshwayo indi mirimo. Yakomeje asaba abanyarwanda bose kujya bihutira gutanga amakuru y’aho babona abana banywa inzoga mu tubari.

Mu gitabo cy’amategeko arengera abana cyo kuwa 31 Kanama 2018 mu ngingo yacyo ya 27 igika cya gatatu bavuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu(6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000).

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →