Mu rukerera rwo kuwa 17 Nzeri 2019 Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke yafashe abagabo 6 bacukura mu mugezi witwa Rutamba uherereye mu murenge wa Coko bashakamo amabuye y’agaciro. Abafashwe ni Mpariyabarimba Pierre ufite imyaka 29, Nshimiyimana Elaste w’imyaka 25, Dufashingabo Vedaste w’imyaka 28, Bansibaniye Pascar w’imyaka 45, Bamenyayabo Said ufite imyaka 29 na Dushimiyimana Vienney w’imyaka 29.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke irakangurira abaturage gucika ku ngeso mbi yo kwitwikira ijoro bakajya gucukura amabuye mu birombe by’abashoramari biri mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Gakanke. Ni mu gihe abandi bajya gucukura mu migezi bashakamo amabuye y’agaciro.
Aba batandatu bafashwe, mu gihe kandi mu minsi ishize mu murenge wa Ruli nawo uherereye muri aka karere ka Gakenke hari hafatiwe abandi baturage barimo gucukura amabuye mu kirombe cy’umushoramari.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gakenke Chief Inspector of Police (CIP) Roger Rwakayiro avuga ko abajya kwiba aya mabuye bitwikira ijoro. Aboneraho kwibutsa abaturage ko ubwo bujura ari bubi haba ku buzima bw’ababukora ndetse no ku gihugu muri rusange, abasaba kubicikaho bakareba indi mirimo bakora.
CIP Rwakayiro yagize ati:” Bariya bantu bajya kwiba amabuye rwihishwa bamwe bikabaviramo kugwirwa n’ibirombe bagapfa, abandi bajya mu migezi kuyashakamo bigatuma ikama vuba bigateza iyangirika ry’ibidukikike.”
Yakomeje agaragaza ko ubu bujura bugira ingaruka zikomeye kuri ba nyir’ibirombe ndetse n’ubukungu bw’igihugu bukahazaharira.
Yagize ati:” Bariya bajura bajya mu birombe by’abantu b’ababashoramari baba baratse ibyangombwa bibemerera gucukura, icyo gihe barabahombya. Ikindi iyo bamaze kuyiba bajya kuyagurisha mu buryo bwa magendu, ntibatange imisoro bityo igihugu kikahahombera.”
CIP Rwakayiro yaboneyeho gushimira abaturage bo mu murenge wa Coko bo batanze amakuru yatumye bariya bantu batandatu bafatwa, asaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe.
Yagize ati:” Kugira ngo dufate bariya bantu byaturutse ku makuru twahawe n’abaturage. Turabasaba gukomeza gutanga amakuru kugira ngo duhashye biriya bikorwa bibi. Barangiza ibidukikije kandi barahombya igihugu.”
Imirenge itandukanye muri aka karere ka Gakenke hakunze kugaragara ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko higaje amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti, Koruta ndetse n’ayo mu bwoko bwa Wolflam. Abafashwe Polisi yabashyikirije urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB kugira ngo bakorerwe amadosiye ashyikirizwe ubushinjacyaha.
Itegeko nimero 58/ 2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri mu ngingo yaryo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
intyoza.com