Kwakira neza abaturage ni imwe mu ndangagaciro zituranga – ACP Karasi  

Mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi, Polisi y’u Rwanda ihora ihugura abapolisi bakora mu nzego zitandukanye cyane cyane abagira aho bahurira n’abaturage babaha serivisi. Ni muri urwo rwego kuva tariki ya 16 Nzeri  kugera tariki ya 20 Nzeri 2019 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hari hateraniye abapolisi bagera kuri 50 bahugurwa ku mitangire ya serivisi no kwakira neza ababagana.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa, umuyobozi w’ishami rishinzwe imitangire ya serivisi n’ubugenzuzi muri Polisi y’u Rwanda Assistant commissioner of Police(ACP) Emmanuel Karasi yagaragarije abapolisi basozaga amahugurwa ko mu ndangagaciro ziranga Polisi y’u Rwanda harimo no kwakira neza abaturage bayigana. Abibutsa ko bagomba kuzirikana ko ari abagaragu b’abaturage bityo bakaba bagomba kubakirana urugwiro.

Yagize ati:” Muri Polisi y’u Rwanda dufite inshingano yo kwakira neza abaturage, biri mu ndangagaciro zacu kandi abaturage nibo dukorera. Akira neza umuturage uje akugana kabone n’iyo yataha adakemuriwe ikibazo uko yabyifuzaga ariko byibura akabona ko wamwakiranye urugwiro.”

Yabibukije ko bidakwiye ko umuturage yagana umupolisi akeneye sirivisi hanyuma akamubwira amagambo y’urucantege amubwira ko serivisi amusaba adafite ubushobozi bwo kuyimuha, akangurira abapolisi kujya baha icyizere abaturage kandi ibyo badashoboye kubacyemurira bakabigeza ku nzego zibakuriye.

Abapolisi 50 bari bamaze iminsi itanu mu mahugurwa ku mitangire ya serivisi ni bake cyane ugereranyije n’umubare w’abagize Polisi yose muri rusange, niyo mpamvu ACP  Emmanuel Karasi ubwo yasozaga aya maguhurwa yasabye abahuguwe kuzajya  guhugura bagenzi babo ariko anizeza ko aya mahugurwa azahoraho.

Inspector of Police (IP) Alice Bayera Kalisa, umwe mu bahuguwe, avuga ko guhugura abapolisi ku mitangire ya sirivisi ari ikintu k’ingenzi kuko ari kimwe mu ngamba zo kurwanya ruswa. IP Bayera akomeza avuga ko abaturage aribo bakiriya ba polisi y’u Rwanda ndetse bakanaba abafatanyabikorwa ari yo mpamvu bagomba kwakirwa neza.

Ati:” Muri aya maguhurwa twabonye ko iyo utanze serivisi neza ari bumwe mu buryo bwo kurwanya ruswa, gutanga serivisi itanoze biba biganisha kuri ruswa. Abaturage nibo bakiriya bacu, muri aya mahugurwa nungukiyemo byinshi bijyanye n’uko nakwakira umuturage agataha yishimye kandi nanjye nkaba mpesheje isura nziza igipolisi cy’u Rwanda.”

Police Costable (PC) Ndayisaba Benjamin, akorera mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, iri shami ni rimwe mu mashami ya Polisi ahura n’abaturage benshi bashaka serivisi zijyanye n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ndetse n’izindi serivisi zijyanye n’umutekano wo mu muhanda.

PC Ndayisaba avuga ko akenshi abaturage baza babagana baba ari benshi kandi bifuza guhita bakemurirwa ibibazo, aba baturage bagakunda kugaragaza amarangamutima iyo batinze gukemurirwa serivisi cyangwa ntikemurwe uko yabyifuzaga. PC Ndayisaba avuga ko aya mahugurwa yamufashije kumenya uko azajya yakira abaturage kandi bagataha banyuzwe.

ACP Emmanuel Karasi ibumoso.

Ati:”Aya mahugurwa icyo nyakuyemo ni uburyo nakwakiramo umuturage kandi agataha yishimye kabone n’ubwo wenda serivisi yashakaga yataha atayibonye cyangwa  yayibonye itinze”.

Abapolisi bahuguwe baturutse mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda hirya no hino mu gihugu cyane cyane abakora muri serivisi zigira aho zihurira cyane n’abaturage.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →