Babiri bakekwaho kwica umuhuzabikorwa wa FDU-Inkingi bafashwe

Dusabumuremyi Syridio wari umuhuzabikorwa w’ishyaka FDU-Inkingi riyoborwa na Ingabire Umuhoza Victoire ritaremerwa mu Rwanda, yishwe n’abantu bataramenyekana kuri uyu wa 23 Nzeri 2019 bamusanze aho yakoraga muri Kantine y’ikigo nderabuzima cya Shyogwe. RIB, itangaza ko yataye muri yombi babiri mu bakekwa.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rubinyujije kuri Twitter yarwo, rwatangaje ko rwafashe abantu babiri rukekaho kugira uruhare mu iyicwa rya Dusabumuremyi Sylidio wishwe ateraguwe ibyuma, asanzwe muri kantine yakoragamo I Shyogwe mu karere ka Muhanga.

Muri iyi Twitter RIB igira iti“ Uwitwa Dusabumuremyi Sylidio yishwe n’abantu bataramenyekana bamuteye ibyuma, bamwiciye muri Cantine y’ikigo nderabuzima cya Shyogwe mu Karere ka Muhanga aho yakoreraga”.

RIB, ivuga kandi nyuma yo guta muri yombi aba bakekwa, iperereza rikomeje mu rwego rwo gushaka kumenya abamwishe n’icyo bari bagambiriye.

Urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB, rusaba umuntu wese waba afite amakuru yafasha mu iperereza kuri ubu bwicanyi ko yayatanga kuri Sitasiyo ya RIB imwegereye.

Ubutumwa bwa RIB yanyujije kuri Twitter:

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →