Kicukiro: Hafatiwe abantu batatu bakekwaho kwambura abaturage babaha amadolari y’amiganano

Mu rugo rwa Ntabomvura Rosine w’imyaka 36 utuye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga niho Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze  bafatiye Niyonzima Daniel w’imyaka 27, Safari Madua Ndondo (umukongomani) w’imyaka 46 na Mukeshimana Tito w’imyaka 47.

Aba bagabo bafashwe tariki ya 22 Nzeri 2019 ubwo bari barimo gushuka uriya muturage Ntabomvura bamubwira ko bagiye kumuha amadolari y’Amanyamerika we akabaha amafaranga y’u Rwanda, nyamara amadolari yabo yari amiganano, umuturage bari bagiye kumukorera umbwambuzi.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi  wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko gufatwa kw’aba bagabo byaturutse ku makuru yatanzwe na nyir’ urugo ariwe Ntabomvura Rosine ari nawe bari bagiye gushuka bakamwambura. Polisi igeze mu rugo kwa Ntabomvura koko ihasanga abo bagabo bafite impapuro n’imiti bazisiga barimo gukora ayo madorari.

Yagize ati: “Aba bagabo bagiye mu rugo rwa Ntabomvura bamubwira ko azana amafaranga bakayamutuburiramo amadorali, babanza kumwereka urugero bakora amadorali 200 inote imwe imwe y’amadolari 100(100$). Uyu mugore arebye uko babigenje agira amakenga ahita yitabaza inzego z’umutekano.”

CIP Umutesi akomeza avuga ko uyu mugore yatekereje uburyo Polisi ihora ikangurira abaturage kwirinda abantu bose baza babizeza ibitangaza niko kugira amakenga yitabaza Polisi ihita iza kumutabara bataranagera ku mugambi wabo.

Aba bagabo kandi ngo si ubwa mbere bakora bene ibi bikorwa by’ubutekamutwe kuko baherutse kwambura undi muturage mu murenge wa Gikondo, we bakaba baramwambuye Miliyoni 5 z’amanyarwanda bamwizeza ibitangaza byo kumuha amadorali menshi.

Aba bagabo bafatwa babasanganye izo noti ebyiri z’ijana y’amadorali n’agakarito k’impapuro bayakoramo bahita bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB rukorera kuri sitasiyo ya Nyarugunga kugira ngo bakorerwe amadosiye ashyikirizwe ubushinjacyaha.

CIP Umutesi avuga ko ubundi aba batekamutwe bagenda bafite amadorali y’amiganano bakakumvisha ukuntu bari buguhe amadolari wowe ukabaha amanyarwanda, banakumvisha ukuntu gukora ayo madolari bibahenda cyane bakagusaba kuzana  amafranga menshi kugira ngo bayatuburire rimwe.

Ati: “Babanza kukwerekera kuri make yabo baba bazanye wowe ukagira ngo bari kuyakora ako kanya, bakagutegeka kuzana ya yandi yawe menshi wayashyize hamwe n’abo bakaguha igipfunyika gifunzemo ayo baguhinduriye bakakubuza guhita ugifungura ako kanya waza kugifungura ugasanga n’impapuro zipanze neza nk’inoti.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yashimiye Ntabomvura Rosine watanze amakuru yatumye bariya bajura bafatwa, asaba n’abandi banyarwanda kugira amakenga y’abantu baza babizeza ibitangaza by’ibyo babakorera bakajya bihutira  gutanga amakuru kuri Polisi cyangwa izindi nzego z’ubuyobozi bw’ibanze.

Yagize ati:”Turasaba abanyarwanda kujya bagira amakenga nk’ayo Ntabomvura yagize agahita amenyesha Polisi igahita ifata bariya batekamutwe.”

CIP Umutesi yagarutse ku ngaruka mbi z’amafaranga y’amiganano haba k’uyahawe no ku gihugu muri rusange. Aho uyahawe bimutera igihombo kuko aba ahawe amafaranga atari mazima ndetse yanayafatanwa agafungwa. Yanavuze ko ariya mafaranga asubiza inyuma ubukungu bw’igihugu kuko atuma ifaranga rita agaciro.

Ingingo ya 269 yo mugitabo gishyiraho ibyaha n’ibihano byabyo ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →