Rusizi: Bumva abagizwe abere n’Inkiko z’amahanga bajya bahanishwa ibihano bahawe muri Gacaca

Abaturage bo mu Murenge wa Nyakarenzo ho mu Karere ka Rusizi bibaza niba byashoboka ko abagizwe abere n’urukiko rwa Arusha ndetse n’izindi nkiko zo mu mahanga bashobora guhanwa hisunzwe amategeko y’u Rwanda cyangwa se ibihano bahawe muri Gacaca.

Ubwo basobanurirwaga uko urubanza rwa Theodore Rukeratabaro ukomoka mu murenge wa Mururu (uhana imbibe na Nyakarenzo) rwagenze, abaturage bishimiye ko igihugu cya Suwede cyatanze ubutabera ndetse kigahanisha Rukeratabaro igihano kiruta ibindi muri icyo gihugu. Cyakora bagaragaza akababaro baterwa no kuba abafatanije na Rukeratabaro harimo abatarahanwa ndetse abandi bakaba baragizwe abere.

Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 57, avuga ko Rukeratabaro na Perefe Bagambiki n’uwitwa Imanshimwe babasanze I Mibilizi bagashuka impunzi nyuma ngo barazihumuriza.

Ati “Igihe bicaje impunzi ngo baratanga ituze, Rukeratabaro ubwe niwe waciye hirya arembuza interahamwe zitwahukamo ziradutemagura hapfa abantu benshi. Ndetse tugeze na Nyarushishi nabwo yari kumwe na Bagambiki bazanye n’interahamwe dutabarwa n’uko Abafaransa bahise bahagera”.

Uyu mukecuru yishimira ko Rukeratabaro yahanwe, ariko ntiyumva uburyo Bagambiki bahoranaga ari na Perefe we yabaye umwere. Ati “iyo aburanira hano yakabaye yarashinjwe n’abamubonye kandi twese turahari twari kumushinja”.

Naho Karangwa Jean wo mu Kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo, yumva uwagizwe umwere n’urukiko rwa Arusha cyangwa izindi nkiko zo mu mahanga yakabaye akomeza gukurikiranwa n’inkiko zo mu Rwanda.

Asobanuza abari bahagarariye imiryango ihuriye mu mushinga ‘Justice et mémoire’, yagize ati “ntibyumvikana ukuntu abantu tuzi neza neza nka ba Bagambiki na ba Yusufu (Munyakazi) twiboneye amahano bakoze ujya kumva ukumva ngo babaye abere cyangwa ngo yakatiwe imyaka icumi. Ubundi ko hari ibihano baba barakatiwe na Gacaca, Leta y’u Rwanda ntiyajya ibakurikirana bakaza bakabirangiza”?

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Nyakarenzo, Niyibizi Vincent, avuga ko bibabaje kumva ko umuntu yabaye umwere mu gihe aho avuka ari ruvumwa.

Ati “Biba bigoye kwumva ngo umuntu ni umwere mu gihe aho yakoreye ibyaha ari ruvumwa, ibyo yakoze yarabikoze izuba riva. Birakomeza bikitwa bwa bwigenge bw’ubutabera nyine …”.

Umuhuzabikorwa w’umushinga “Justice et Mémoire”, Juvens Ntampuhwe, asubiza uwifuje ko abahawe ibihano bito bajya bakomereza kubyo Gacaca yabahaye, yavuze ko mu mategeko nta muntu uhanwa kabiri ku cyaha kimwe.

Ati “Ku bahawe ibihano bito, icyashoboka ni ugusubirishamo urubanza mu rukiko yaburaniyemo mbere, ukerekana ko ufite ingingo nshya, ariko na none bisaba ko uba warakurikiye neza urubanza, ukaba uzi ibyo yashinjwe mbere, ibimenyetso byifashishijwe n’uburyo yabyisobanuyeho, ukabona kwerekana ko ufite ingingo nshya”.

Akomeza avuga ko no kubagizwe abere ari cyo kimwe, ati “N’iyo yabaye umwere ni ukuvuga ko aba yaburanye agatsinda. Ni ubutabera buba bwatanzwe. Nabwo keretse urubanza rwongeye gusubirishwamo mu gihe hagaragajwe ingingo nshya”.

Rukeratabaro w’imyaka 50 y’amavuko akomoka mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Mururu, Akagari ka Kabahinda ahahoze hitwa Komine Cyimbogo, Segiteri Winteko. Yageze muri Suwedi mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho yiyise Tabaro Théodore.

Taliki ya 27 Kamena 2018 nibwo Urukiko rw’Akarere rwa Stockholm muri Suwedi rwamuhanishije igihano cy’igifungo cya burundu nyuma yo kumuburanisha rukamuhamya icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Yahise ajuririra icyo gihano, ariko taliki 29 Mata 2019 Urukiko rw’ubujurire rushimangira igihano yari yahawe n’urukiko rwa mbere.

Gerard M. Manzi

Umwanditsi

Learn More →