Iburasirazuba: Abantu batanu bafashwe bakekwaho ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’urumogi

Mu rwego rwo kurwanya ikorwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ku itariki ya 25 Nzeri 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba ifatanyije n’inzego z’ibanze bafashe abantu batanu (5) bakoraga bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge. 

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Rwimbogo hafatiwe abagabo bane batetse Kanyanga, abafashwe ni uwitwa Disukuru Emmanuel ufite imyaka 40, Mpamyabigwi  Jean Caude ufite imyaka 27, Ndahiro Obed w’ imyaka 17 na Ntirenganya Issa ufite 26.

Aba bose bafashwe bamaze gukora litiro 70 za Kanyanga ndetse banafatanwa ibikoresho bifashishaga bayikora. Ni mu gihe na none uwitwa Ntamuhanga Charles ufite imyaka 23 wo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Remera yafatanwe udupfunyika 43 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko aba bantu bafashwe nyuma y’uko abaturage batanze amakuru kuri Polisi ko hari abantu babonye batetse kanyanga mu rwuri  rw’inka z’umuturage.

Yagize ati :“Abaturage batanze amakuru ku nzego z’ibanze ko hari abantu babonye batetse kanyanga mu rwuri rw’umuturage atarashyiramo amatungo ye, abayobozi b’inzego z’ibanze bihutira kubitumenyesha duhita dufata bariya bagabo bane, bafatirwa mu cyuho bakora iyo kanyanga.”

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko Ntamuhanga Charles yafatanwe udupfunyika 43 tw’urumogi nyuma y’uko Polisi yari ifite amakuru ko akwirakwiza urumogi mu baturage.

Yagize ati: “Twari dufite amakuru y’uko Ntamuhanga acuruza urumogi, niko kujya gusaka mu rugo rwe tuhageze dusanga urwo rumogi yaruhishe mu mifuka y’amasaka urundi yaruhishe mu gikoni.”

CIP Twizeyimana  yaboneyeho gusaba abaturage kwitandukanya n’abacuruza ibiyobyabwenge kuko aribo ntandaro y’umutekano muke n’ibyaha bikorerwa aho batuye abibutsa ko ibiyobyabwenge ari byo soko y’amakimbirane yo mu miryango, ubujura, urugomo n’ibindi. Ibi kandi ubifatiwemo arafungwa kuko bihanirwa n’amategeko.

Yagize ati: ”Turabasaba kwitandukanye n’ibiyobyabwenge kuko nta cyiza cyabyo, ukoresha ibiyobyabwenge akora ibyaha bitandukanye bikamuviramo gufungwa, kandi no gucuruza cyangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge n’icyaha gikomeye gihanirwa n’amategeko.”

CIP Twizeyimana yibukije abaturage ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka k’ubinywa harimo kumutera uburwayi butandukanye, ku mudindiza mu iterambere kuko uwo byamaze kugira imbata amafanga abonye yose ayashora mu kubigura, ubwo bukene bukagera no mu muryango.

Abafashwe bose bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha bakekwaho.

Mu gihe icyaha cyabahama, bahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni makumyabiri (20,000,000 rwf) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30,000,000 rwf) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →