Kamonyi: Umwanda mu mashuri, imyitwarire mibi y’Abanyeshuri byatunguye Itsinda rya MINEDUC

Abagize itsinda rya Minisiteri y’Uburezi-MINEDUC bari kuzenguruka mu mashuri hirya no hino mu Karere ka Kamonyi no mu gihugu muri rusange, kuri uyu wa 26 Nzeri 2019 batunguwe n’imwe mu myitwarire idahwitse y’abanyeshuri ndetse n’umwanda babonye mu bigo bitatu basuye by’umwihariko mu bikoni n’aho abanyeshuri bafatira amafunguro.

Ku ikubitiro, abagize iri tsinda mu masaha ya mugitondo basuye Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yohana (St Jean) Catholique Giko ho mu Murenge wa Kayumbu.

Muri iki kigo, batunguwe bwa mbere no gusanga abana bo mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza batazi kwandika ibyo bize mu mwaka wa Kabiri n’uwa Gatatu birimo nk’iminsi y’icyumweru mu rurimi rw’Icyongereza, yemwe no gusoma ni ikibazo.

Umwanda n’imiterere y’igikoni cya GS St Jean biteye impungenge ku buzima bw’abana.

Habiyambere Ildephonse, ukuriye iri tsinda riri muri Kamonyi yabwiye ubuyobozi bw’iri shuri n’abayobozi batandukanye ko agize impungenge z’icyo aba bana b’Abanyeshuri bazajyana dore ko bari mu mwaka usoza amashuri abanza. Yababwiye koi bi ari ikibazo ku gihugu aho no gusoma ikinyarwanda ku mwana uri mu mwaka wa Gatandatu ari ikibazo, abasaba gushyira imbaraga mu kwigisha no gukurikirana abana.

Ku bijyanye n’isuku muri iki Kigo by’umwihariko mu gikoni gitunganyirizwamo ibyo kurya by’abana barya mu kigo, hasanzwe umwanda haba mu gikoni ndetse n’uburyo amafunguro y’abana ategurwa mbere y’uko abana bayafata.

Uwimana Marie Claire, Umuyobozi w’iki kigo yabwiye intyoza.com ko ikibazo kigararaga mu myigire y’abana atari icya none, ko bapfiriye mu myaka yo hasi. Avuga ko umwana ananiwe ikintu atariwe ukwiye kurenganywa, ko harebwa abamwigishije.

Aya masahani ateretse aha ni akoreshwa n’abarezi ku ishuri rya Ruyanza. Impungenge ni zose ku buzima bwabo kubera umwanda.

Urugendo rw’iri tsinda rwakomereje mu kigo cy’ishuri cya Ruyanza ho mu Murenge wa Nyarubaka aho naho umwanda mu gikoni wigaragaza ndetse n’uburyo hategurwa amafunguro n’aho ashyirwa. Basabwe gukosora bakarangwa n’isuku. Gusa na none gusoma no kwandika biracyari kure kuri bamwe nubwo ubuyobozi bw’Ikigo buvuga ko ngo nibura bateye imbere ugereranije n’aho bari bari mbere.

Imyitwarire y’abanyeshuri b’i Ruyanza iteye kwibaza. Batandatu bo mu mashuri abanza biyanditse ku maboko.

 

Aba bana biyanditseho, biragoye kumenya icyo bari bagamije ariko kandi n’ubuyobozi bw’ikigo ntabyo buzi mu gihe byabonywe n’itsinda rya Mineduc.

Muri iki Kigo cya Ruyanza, hagaragaye ibidasanzwe mu bana aho abanyeshuri batandatu biga mu mashuri abanza (S5) bishushanya ku maboko bakoresheje Marikeri, hakaba n’ababimaranye igihe ku maboko ariko wabaza impamvu yabyo ntiboneke. Kubakoresheje amakaramu ya Marikeri bibasha kuvaho ariko abakoreshe ubundi buryo bikagera mu mubiri imbere ni inkovu zumye zidashobora gusibangana.

Uru rugendo rwaje gusorezwa muri TVET ya Runda aho izi ntumwa zahahuriye na Dr Gashumba James, umuyobozi mu ishuri rikuru ry’u Rwanda ry’imyuga n’ubumenyi ngiro (Rwanda Polytechnic) wari kumwe n’umushyitsi basuye iki kigo.

Muri Runda TVET abayobozi barimo Dr Gashumba James baganirije abanyeshuri, basura ibikorwa bitandukanye n’ibice binyuranye mu kigo.

Inkuru irambuye kuri iki kigo cya TVET Runda turacyayitegura kuko havugiwe byinshi birimo ibyo ikigo cyijejwe n’abayobozi ariko kandi hari n’ibyo basanze bitanoze bisa n’ibyagaragaje icyasha ku munota wa nyuma. Uretse iki kigo kandi tuzanagira umwanya uhagije mu nkuru zitaha wo kugaruka kuri buri kigo kuko hari byinshi bibangamiye ireme ry’uburezi.

Urugendo rw’iri tsinda rya Minisiteri y’Uburezi-MINEDUC , ruri muri gahunda yatangijwe mu gihugu hose y’ubukanguramabaga ku kuzamura ireme ry’Uburezi aho amashuri 900 mu gihugu hose asurwa, hakarebwa imyigishirize, isuku n’ibindi ari nako ibigo bigirwa inama yo kunoza aho bitagenda.

Tekereza abana bo muri iki kigero gusanga hari ibimenyetso bishyize ku maboko bitazwi n’ikigo bigamo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →