Kamonyi: Yapfiriye mu bitaro nyuma y’ukwezi arokotse urupfu

Dusabimana Ildephonse wamaze iminsi itatu mu nda y’Isi yagwiriwe n’ikirombe mu Murenge wa Rugalika akaza gukurwamo ari muzima akajyanwa kwa muganga, mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Nzeri 2019 yaguye mu bitaro bya Remera-Rukoma.

Tariki 26 Kanama 2019 nibwo uyu Dusabimana w’imyaka 47 y’amavuko yaguye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’Urugarika. Yamaze iminsi itatu mu nda y’Isi ashakishwa akurwamo Tariki 28 Kanama 2019 ahita yerekezwa kwa muganga ari naho yaguye.

Amakuru y’urupfu rwa Dusabima yemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika Umugiraneza Marthe. Yabwiye intyoza.com ko Nyakwigendera yaguye mu bitaro byamukurikiranaga i Remera-Rukoma.

Gitifu Umugiraneza, avuga ko aya makuru nk’ubuyobozi bayahawe n’ibitaro bya Remera-Rukoma byakurikiranaga Dusabimana ndetse kandi ngo n’umuryango we nawo wabahamirije ko umuntu wabo yamaze kwitaba Imana.

Mu gihe cy’ukwezi uyu Dusabimana Ildephonse amaze akurikiranwa kwa muganga, hari amakuru agera ku intyoza.com ko n’ubwo abaganga bamwitagaho ariko ngo hagiye hagambirwa kumunyuza mucyuma kenshi bikanga, kuko icy’i Rukoma cyari gifite ikibazo ndetse n’icy’i Kabgayi bagerageje kumujyana yo basanga nacyo gifite ikibazo bamugarura i Rukoma akomeza kuba ariho akurikiranirwa ari naho yaguye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →