Huye: Mu kwezi kumwe abantu 20 bafatanwe litiro 1890 z’inzoga zitemewe n’ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye iravuga ko itazihanganira abantu bakora bakanakwirakwiza ibinyobwa bigira ingaruka k’ubuzima bw’abaturage, aribyo inzoga zitemewe ndetse n’ibiyobyabwenge. Ni muri urwo rwego kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri 2019 mu mirenge itandukanye y’aka karere ka Huye Police yakoze imikwabu yo kurwanya ibyo biyobyabwenge.

Mu mirenge icyenda (9) yose igize akarere ka Huye hafatiwe litiro 16 z’ikiyobabwenge cya Kanyanga, litiro 1890 z’inzoga itemewe izwi ku izina rya muriture ndetse n’udupfunyika 16 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu wese ukora cyangwa ucuruza ibinyobwa bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage, ariyo mpamvu habaho ibikorwa nk’ibi bya buri munsi byo kurwanya ababikora.

Yagize ati:”Ziriya nzonga zitemewe ndetse na biriya biyobyabwenge (Kanyanga n’urumogi) bibatera uburwayi butandukanye kubera isuku nkeya ndetse n’uburyo bikorwamo, kanyanga n’urumogi byo ni ibiyobabwenge bibi. Abantu banywa biriya byose ninabo usanga bakora ibyaha bibangamira umuryango nyarwanda nko kurwana, ihohotera rishingiye ku gitsina, amakimbirane mu miryango n’ibindi byinshi.”

CIP Twajamahoro akomeza avuga ko k’ubufatanye n’abaturage hari icyizere cy’uko biriya biyobyabwenge bizagera aho bigacika burundu kuko abaturage bamaze kumva ububi bwabyo, kandi ibikorwa byo kubirwanya ntibizigera bihagarara.

Yagize ati:” Kugira ngo na biriya bifatwe byaturutse ku makuru atangwa n’abaturage, bamaze kumva neza ingaruka mbi zabyo haba k’ubuzima bwabo ndetse n’umutekano w’igihugu. Mu bikorwa byacu bya buri munsi tuba turi kumwe n’abaturage bakagenda batwereka aho babikeka.”

Yakomeje ashimira abaturage ubufatanye bakomeje kugaragariza inzego z’umutekano mu gusigasira umutekano w’igihugu abasaba gukomerezaho.

CIP  Twajamahoro  yaboneyeho  kwibutsa abantu bagifite ingeso mbi yo gukora no gukwirakwiza ibiyobyabwenge kubireka kuko nta mwanya bafite mu gihugu cyane cyane abijandika mu biyobyabwenge, yabibukije ko ibihano byabo bihari kandi ko byiyongereye.

Ati:” Turasaba abantu bagifite ingeso yo kwijandika mu biyobyabwenge cyane cyane bariya bakora za Kanyanga n’abacuruza urumogi.  Bariya bantu nta mwanya bafite mu gihugu kandi nagira ngo mbibutse ko ibihano byabo byakajijwe aho byageze no gufungwa burundu.”

Muri ibi bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe  icyagaragaye ni uko muri aka karere ka Huye higanje cyane abakora inzoga zitemewe aho mu kwezi  kumwe gusa hafashwe litiro zigera ku 1890, mu gihe kanyanga hafashwe litiro 16 naho urumogi hafatwa udupfunyika 16. Intego n’uko byose byacika burundu.  Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko ibikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe n’ibiyobyabwenge bitabera mu karere ka Huye gusa ko ahubwo ari mu Ntara yose y’Amajyepfo.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →