• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Rubavu: Barindwi bakekwaho gukwirakwizaga urumogi bafatanwe udupfunyika turenga 4400

Umwanditsi
September 29, 2019

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba k’ubufatanye n’abaturage ikomeje ibikorwa byo kurwanya no gukumira  abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu. Ni muri urwo rwego mu bihe bitandukanye kuva tariki ya 25 Nzeri kugera tariki ya 28  Nzeri 2019 abantu barindwi(7) bose bo mu karere ka Rubavu mu mirenge itandukanye bafatanwe udupfunyika tw’urumogi turenga ibihumbi bine na magana ane(4400).

Tariki ya 25 Nzeri 2019 uwitwa Iyakaremye Salah ufite imyaka 31 yafatanwe udupfunyika ibihumbi bibiri(2000), tariki ya 26 Nzeri abagabo batatu bafatanywe udupfunyika 1646, abafashwe ni Rurangirwa Sebastian ufite imyaka  36, Ngendahimana Placide w’imyaka 30 y’amavuko na Siboyintore Jean Claude. Kuri iyo tariki ya 26  Nzeri  na none hafashwe uwitwa Tuyiyegurire Daniel ufite imyaka 22 na Hategekimana Ezechiel ufite imyaka 34, aba bafatanywe udupfunyika 400 tw’urumogi.

Ni mugihe tariki ya 27 Nzeri hafashwe uwitwa Niyibizi Abdul ufite imyaka 42, afatanwa udupfunyika 393 tw’urumogi, aba bose bafatiwe mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rubavu, abenshi mu bafatwa baba barukuye mu gihugu cya Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo barwinjiza mu Rwanda. Aba bantu akenshi bafatwa bari mu nzira zo kwerekeza mu mujyi wa Kigali kuko ngo niho baba bagiye kurucuruza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi arakangurira abantu bagifite imigambi mibi yo gucuruza no kwirakwiza ibiyobyabwenge kubireka kuko ingamba zo kubarwanya zakajijwe.

Yagize ati:” Ingamba zirahari kandi zikomeye, urebye ingamba nta zindi usibye imikoranire myiza dusanzwe dufitanye n’abaturage, baraduha amakuru y’aho bakeka cyangwa babonye ibiyobyabwenge natwe tukihutira kubikurikirana tukabafata hakiri kare.”

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda itazahwema gukangurira abantu kureka kwijandika mu biyobyabwenge ahubwo bagashaka indi mirimo yabateza imbere kandi yemewe n’amategeko.

Yagize ati:” Tuzakomeza gushishikariza abantu kuva mu bikorwa byabateza ibibazo birimo no gufungwa, ibiyobyabwenge nta cyiza cyabyo uretse kwangiza ubuzima bw’abanyarwanda, ababifatiwemo nabo bikabagiraho ingaruka nk’izi zo gufatwa bagafungwa.”

Yabibukije ko ibihano ku bantu bakoresha ibiyobyabwenge bihari bibategereje kandi ko byakajijwe cyane.

CIP Kayigi yakomeje ashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru yo kurwanya abacuruza bakanakwiza ibiyobyabwenge, yabakanguriye gukomeza gutanga amakuru.

Ati:” Biriya biyobyabwenge bigira ingaruka ku bana bacu, abaturanyi bacu ndetse n’abavandimwe bacu niyo mpamvu tubasaba kubashimira ku ruhare rwabo bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibiyobyabwenge kandi tukabasaba gukomeza gutanga amakuru.”

Aba bose icyaha kibahamye bahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni makumyabiri (20,000,000 rwf) ariko atarenze Miliyoni mirongo itatu (30,000,000 rwf) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga