Dr Murigande asanga abanyamakuru bakwiye gufata iya mbere mu kwigisha itegeko ryo kubona amakuru

Dr Charles Murigande yabwiye abitabiriye inama yo kuwa 27 Nzeri 2019 yateguwe n’urwego rw’umuvunyi, aho baganiraga ku itegeko ryerekeye kubona amakuru (access to information law) ko kuvuga ngo abantu bararizi ari nk’ihame ariko ntaho bihuriye n’ukuri. Asaba abanyamakuru ko bakwiye gufata iyambere mu kuryigisha nk’abarifiteho inyungu kurusha abandi.

Dr Murigande, nyuma yo kumva bamwe mu bari muri iyi nama bavuga ko iyo itegeko rihari ntawe ukwiye kutarimenya, yanyuranije n’ababyumva batyo maze avuga ko ibyo ari amahame ariko adahuye n’ukuri nyako.

Ku bavuga ko iyo itegeko rihari ntawe ukwiye kutarimenya, yagize ati“ Iyo ni Principe(ihame) ariko Principe ntacyo ipfana na Realite (Ukuri)”. Kuri we, asanga kuba itegeko rihari bidasobanuye ko buri wese arizi. Agifite ijambo, yavuze ko no mubicaye bakurikiranye ibiganiro abenshi ari ubwambere basomye itegeko ryerekeye kubona amakuru (Access to information Law) kandi rimaze imyaka igera kuri tandatu ririho.

Akomeza avuga ko bishoboka ko kuba hari abatarishyira mu bikorwa byaba biterwa nuko batarizi, batigeze barisoma. Aho ngo rimwe na rimwe umuntu ashobora kwimana amakuru (information) kubera atazi ko ari obligation ( itegeko) y’uko akwiye kuyitanga.

Dr Murigande, ashima ibiganiro byateguwe n’urwego rw’umuvunyi, ariko kandi akanasaba ko hategurwa ibindi abantu bakigishwa ariko by’umwihariko abanyamakuru nk’abafite inyungu cyane muri iri tegeko bakaba aribo bafata iya mbere mu kuryigisha.

Ati“ Umunsi nk’uyu, inama nk’iyi ni ingirakamaro. Ariko kandi nti binarangirire aha ng’aha, hakwiye no kubaho n’ibiganiro, abanyamakuru benshi bafite amaradiyo bakorera, amateleviziyo bakorera; kubera aribo bafitemo inyungu cyane bakwiriye no kujya gufata iya mbere kwigisha content(ibikubiye) mu itegeko, bagashyiraho ibiganiro”.

Kuba hari bamwe mu bayobozi n’abandi banga guha amakuru abanyamakuru kandi hari itegeko ribitegeka ( Access to Information Law N° 04/2013 OF 08/02/2013), kubwa Murigande asanga ibi biva mu bushake bwa buri muntu, kimwe ngo n’abatinya abanyamakuru bigatuma babihisha, badashaka kuvugana nabo.

Dr Charles Murigande yamenyekanye cyane muri Politiki y’u Rwanda aho benshi bamuzi mu mirimo itandukanye nko kuba yarabaye; Umujyanama mu biro by’umukuru w’Igihugu, Yabaye Minisitiri w’Ubwikorezi n’itumanaho,Umuyobozi mukuru wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi, Kuba yariyamamarije kuyobora u Rwanda, Yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Aba Minisitiri w’Uburezi, Yabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Buyapani, uyu munsi ni Umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda. Azwiho kandi kuba mu buyobokamana( abo benshi bita abarokore).

Tukwibutse ko ITEGEKO N° 04/2013 RYO KUWA 08/02/2013 RYEREKEYE KUBONA AMAKURU ritabereyeho gusa umunyamakuru, ahubwo ko n’umuturage usanzwe n’undi wese rimureba, rikanamuha uburenganzira bwo guhabwa amakuru ndetse rikagena uburyo n’igihe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →