Gasabo: Babiri bafatanwe amadolari 800 ya Amerika bikekwa ko ari amiganano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yafashe Ishimwe Patrick ufite imyaka 27 y’amavuko na Kagiraneza Theogene ufite imyaka 21, aba bombi bafatanwe amadolari 800 y’amiganano kuri uyu wa 29 Nzeri 2019 ubwo bari mu kabari bagiye kwishyura ibyo kunywa.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yagize ati: “Aba basore bari mu kabari ahazwi nka Chez Bonke bamaze kunywa babaza nyiri akabari niba bashobora kumwishyura mu madolari ababwira ko bishoboka niko guhita bamuha inote y’ijana ashishoje neza asanga n’inyiganano ahita ahamagara Polisi itabara bwangu barafatwa”. Akomeza avuga ko babasatse basanga bafite andi madorari Magana arindwi y’amiganano.

Yakomeje asaba abaturage kujya bashishoza mu gihe bahawe amafaranga mu rwego rwo kwirinda abashobora kubaha amafaranga y’amiganano ndetse byaba ngombwa bagatunga imashini ishobora gutahura ko amafaranga ari mazima cyangwa apfuye.

Yakomeje avuga ko amafaranga y’amakorano agira ingaruka ku muntu ufashwe ayakora cyangwa ayaha abandi ndetse zikagera no ku bukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Amafaranga y’amiganano agira ingaruka ku bukungu bw’igihugu kuko atuma ifaranga ry’igihugu ritakaza agaciro ugereranyije n’amafaranga y’amahanga bityo ubukungu bw’igihugu bukahazaharira.” Yongeraho ko n’umuntu ufashwe akora cyangwa afite amafaranga y’amiganano afungwa bityo ntagire icyo yongera kwimarira cyangwa ngo akimarire umuryango we.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yasoje asaba abaturage kudahishira abakora ibikorwa bibi nk’ibyo ahubwo bakihutira kubimenyesha Polisi ndetse n’izindi nzego z’umutekano.

Ishimwe na Kagiraneza bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugirango hakorwe iperereza ku cyaha bakekwaho.

Ingingo ya 269 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →