Gishari hatangiye amahugurwa y’abapolisi bo mu muryango w’abibumbye

Ni amahugurwa yateguwe n’ishami rya polisi (Police Component) mu mutwe w’ingabo zo mu karere k’Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye, umutwe uzwi ku izina rya Eastern Africa Standby Force (EASF). Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Nzeri 2019, akazamara ibyumeru bibiri, ari kubera mu kigo cy’amahugurwa y’abapolisi cya Gishari giherereye mu karere ka Rwamagana.

Aya mahugurwa ni icyiciro cya 9, yitabiriwe n’abapolisi 58 harimo abagore 22, abitabiriye aya masomo baturutse mu bihugu 9 bigize umuryango wo mu bihugu byo mu karere k’Iburasirazuba aribyo: Ibirwa bya Comoros, Ethiopia, Seychelles, Sudan, Kenya, Somalia, Uganda, Djibouti n’u Rwanda rwayakiriye.

Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda. Afungura aya mahugurwa ku mugaragaro yavuze ko ibihugu bigize umugabane wa Afurika bikomeje kurangwamo amakimbirane, ariyo mpamvu hagomba kubaho ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye kandi zateguwe neza zishobora kujya kugarura amahoro ahabaye amakimbirane.

Yagize ati: “Bene ayo makimbirane ndetse n’ibyaha byambukiranya imipaka bidindiza cyane imbaraga zishyirwa mu iterambere ry’umugabane wacu, uburyo bwo kurinda amahoro niyo ntwaro nyamukuru ibihugu bigize ubumwe bwa Afurika ndetse n’umuryango mpuzamahanga bashyiraho imbaraga mu kugarura amahoro ahabaye ibibazo by’amakimbirane n’umutekano muke”.

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika washyizeho imitwe itanu yiteguye gutabara aho rukomeye harimo n’uyu wo mu karere k’Iburasirazuba wa EASF u Rwanda rubarizwamo, ukaba ufite inshingano zo kugarura amahoro muri kano karere kagize umuryango w’ibihugu by’Iburasirazuba ndetse n’ahandi hose bakwitabazwa.

DIGP/AP yavuze ko hashingiwe k’ubunararibonye u Rwanda rufite ku kamaro k’umutekano, rwahisemo gufata iya mbere kujya mu miryango mpuzamahanga y’ubufatanye.

Yagize ati: ”U Rwanda dufite ubuhamya ko nta terambere rirambye wageraho igihe udafite amahoro n’umutekano. Niyo mpamvu twiyemeje gufatanya n’ibindi bihugu mu gushaka ibisubizo ku bibazo bishingiye k’umutekano.”

Yakomeje ashimangira ko kugira ngo akarere n’amahanga muri rusange bigire amahoro n’umutekano birambye bisaba ko ibihugu binyamuryango bigira ubushake bikanahuza imbaraga.

U Rwanda rumaze imyaka 15 rwohereza ingabo n’abapolisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bagiye kubungabunga amahoro mu bihugu byagaragayemo umutekano muke. Ibi byaruhaye kuba ruri ku mwanya wa kabiri mu bihugu byitabira ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye.

Yavuze ko kugeza ubu hari ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi bigera kuri 14 icya kabiri cyabo bakaba bakorera muri Afurika.

Aya mahugurwa azategurira abayitabiriye kuvamo abakozi beza b’umuryango w’abibumbye b’ejo hazaza.

DIGP Marizamunda yavuze ko kuri ubu intumwa z’umuryango w’abibumbye zoherezwa kubungabunga amahoro mu bihugu bifite ibibazo bikomeye ku buryo bashobora no kuhasiga ubuzima akaba ariyo mpamvu baba bagomba guhabwa amahugurwa ahagije, yaba ahabwa umuntu ku giti cye cyangwa umutwe wose muri rusange. Bakajya bagenda bafite ibikoresho n’ubumenyi bihagije bizabafasha guhangana n’ibibazo bazahurirayo nabyo.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Dinah Kyasiimire, umuyobozi w’ishami rya Polisi mu mutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye EASF, yagarutse ku ruhare rw’abapolisi mu kugarura amahoro iyo boherejwe mu butumwa. Yavuze ko uruhare rwabo rwiyongereye cyane mu gukumira amakimbirane, kurinda amahoro n’umutekano, ubwiyunge, badasize kuzamura ibikorwa by’iterambere aho baba bagiye mu butumwa bw ‘amahoro.

Yakomeje avuga ko ibi bikorwa bisaba ubwitange n’urukundo, abapolisi boherezwa mu butumwa bw’amahoro bagomba kugenda bazi neza akamaro kabo mu byo bagiyemo.

Intego y’aya mahugurwa yatangirijwe i Gishari ni ukongera kwibutsa abayitabiriye inshingano z’umuntu woherejwe mu bikorwa byo kurinda amahoro, imiterere y’ubutumwa bw’amahoro no kumenya isano iri hagati y’umuryango wa EASF, Umuryango w’ubumwe bwa Afurika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye mu bijyane n’amahoro n’umutekano ndetse no kurebera hamwe imbogamizi zigaragara mu bikorwa byo kurinda amahoro.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →