Kamonyi: Bane barimo abana batatu bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Polisi irakangurira ababyeyi gukurikiranira hafi abana babo. Ni nyuma y’aho mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 Nzeri 2019 ifatiye abantu bane barimo abana batatu (3) bitwikiriye ijoro bakajya mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu birombe bitemewe n’amategeko. Bafatiwe mu murenge wa Kayenzi ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP)  Sylvestre Twajamahoro avuga ko abaturage baturiye ikirombe cya sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kitwa GIM (Gisizi Mining company) batanze amakuru kuri Polisi ko hari abantu bakunda kwitwikira ijoro bakajya gucukura amabuye y’agaciro muri icyo kirombe.

CIP Twajamahoro avuga ko abapolisi bakimara kumenya ayo makuru bihutiye kujya gufata abo bantu basanga ni abana batatu bafite imyaka 15 n’undi umwe ufite imyaka 20.

CIP Twajamahoro yaboneyeho gukangurira ababyeyi kuba hafi y’abana babo bakamenya ibyo bajyamo nyuma yo kuva ku ishuri. Yagize ati:”Ubwo twafataga bariya bantu twasanze ari abana b’abanyeshuri babigiyemo bavuye ku ishuri ku mugoroba, batashye bageze mu rugo bacunga iwabo batabareba bajya muri biriya bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro.”

CIP Twajamahoro yakanguriye ababyeyi n’abandi bantu bose muri rusange ko nta muntu wemerewe guha abana akazi ariko noneho bikaba bizira kurushaho iyo ari ukubashora ahantu nka hariya hashobora kubateza ibibazo byabatwarira ubuzima.

Yagize ati: “Nta muntu wemerewe guha umwana akazi, byongeye ahantu nka hariya hashobora kubahitana. Hari ibirombe byafunzwe kuko byagaragaye ko isaha iyo ariyo yose bishobora kuriduka harimo na kiriya cya GIM.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje akangurira abantu bitwikira ijoro bakajya gucukura amabuye mu birombe byafunzwe kubireka kuko muri ibi bihe by’imvura hari ibyago byinshi byo kuba byariduka bikabagwira.

Yagize ati: “Hano mu karere ka Kamonyi hari ibirombe byinshi byafunzwe kubera ko byagaragaye ko byenda kuriduka, muri ibi bihe by’imvura byanze bikunze bizariduka. Turasaba abaturage kureka kwitwikira ijoro bakajya gucukura rwihishwa kuko bashobora kuzahaburira ubuzima.”

CIP Twajamahoro yagaragaje ko abantu benshi bajya gucukura amabuye rwihishwa usanga baba badafite ibyangombwa birimo ubwishingizi mu buzima n’ibikoresho bibarinda nk’imyenda, amatoroshi, n’inkweto.

Muri aka karere ka Kamonyi hakunze kumvikana impanuka ziturutse kubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Muri aka karere ka Kamonyi kandi hagaragara ibirombe byinshi byafunzwe kubera ko bitemewe gucukurwamo, gusa abantu bakomeje kwitwikira ijoro bakajya gucukura rwihishwa.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →