Gicumbi/Miyove: Amayobera ku mukecuru ufite ubumuga utazi aho inkunga ye y’ingoboka ijya

Mukamasera Agnes w’imyaka 84 y’amavuko, atuye ahitwa Kagote mu kagari ka Mubuga ho mu Murenge wa Miyove, akagira ubumuga butandukanye. Avuga ko atazi irengero ry’inkunga yahawe kabiri gusa. Asaba ubuyobozi kongera ku mwibuka cyangwa bakamubwira icyo yazize.

Mukamasera, abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe akagira n’ubumuga butandukanye burimo n’izabukuru. Abayeho mu buzima butari bwiza kuko n’uwakagombye kumufasha nk’umugabo we nawe atishoboye bose bashaje kandi bafite ubumuga.

Aganira n’umunyamakuru w’intyoza.com yavuze ko aterwa akababaro n’ubuzima abayeho butamwemerera kugira icyo yimarira ariko kandi akanashengurwa n’uko inkunga yari yagenewe na Perezida Kagame yayobewe irengero ryayo. Nta muntu wo kumwitaho agira uretse akuzukuru ke k’imyaka 10 avuga ko babana.

Ikarita ya Mukamasera igaragaza icyiciro cy’ubumuga afite n’uburemere bwabo. Gusa imyaka yanditswe nabi ntabwo ihura n’ibiri mu indangamuntu.

Ati “Natorewe mu nteko z’abaturage bananshyira mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ndetse nshyirwa k’urutonde rw’abagenerwa inkunga y’ingoboka ihabwa abasaza n’abakencuru batishoboye, ariko kandi by’umwihariko nkaba mfite n’ubumuga. Iyo nkunga nayifashe kabiri ubundi nyoberwa irengero. Niba za niba naranyazwe n’uwangabiye kuko ntabwiwe impamvu ntakiyibona, mpora mbaza ariko bakanshushubikanya ngo ni ngende, ngahora ntyo nta gisubizo”.

Agira kandi ati “Ko Perezida atavuze ngo abo bakecuru mbakuyeho, cyangwa ngo avuge ngo iyo nkunga nabahaga ihagarare, ko abaturage batankuye ku bagomba gufashwa none ubuzima bukaba bukomeza kuncika, ayo mafaranga twiherewe n’umukuru w’Igihugu abayobozi bayashyira he”?.

Mwanafunzi Deogratias, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Miyove, ku kibazo cy’uyu mukecuru yavuze ko yashyizwe ku rutonde rw’abagomba kuzahabwa iyi nkunga nubwo umukecuru we avuga ko atabizi ndetse na bamwe mu baturanyi n’abaturabe bamuzi bakaba barabwiye intyoza.com ko batazi icyo uyu mukecuru azira.

Mukamasera akikijwe n’abakecuru bagenzi be.

Gitifu Mwanafunzi, avuga ko mu murenge ayoboye afite abaturage bagera kuri 240 bahabwa inkunga y’ingoboka. Kuba hari bamwe mu bakuze badahabwa iyi nkunga ngo bituruka ku kuba hari ibyo baba batujuje mu mabwiriza agenderwaho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →