Kamonyi/Karama: Umunsi wa mwarimu wabereye bamwe mu barezi nk’umuti usharira bataha bababaye

Mu gihe kuri uyu wa 5 Ukwakira 2019 ari umunsi mukuru wahariwe mwarimu ku isi, aho no mu Rwanda wizihijwe hirya no hino kugera ku rwego rw’umurenge, abarimu bo mu murenge wa Karama batashye babihiwe n’uyu munsi mu gihe bagenzi babo byari akanyamuneza basangira bishimiye umunsi wabahariwe.

Bamwe mu barezi bo mu Murenge wa Karama batahanye akababaro nyuma y’Ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wabo kuko mu gihe abandi basoje ibirori bajya kwiyakira hirya no hino aho bateguye, aba bo batashye bashaririwe kuko buri wese yerekeje aho ataha.

Mu mvugo ya bamwe bababajwe no kuba uyu munsi batawizihije neza nk’umunsi wabo, babwiye intyoza.com ko nta kibabaje nko kwitabira umunsi mukuru wabo, bakazinduka igitondo bakirirwa mu birori umunsi wose kugeza mu ma saa munani biririwe agacupa k’amazi barangiza ngo ni batahe mu gihe bagenzi babo bahitiye aho bagombaga kwiyakirira bakanywa bakarya bishimira umunsi mukuru wa mwarimu.

Ubwo intyoza.com yabazaga ushinzwe uburezi mu Murenge wa Karama, Ernest Rubayiza yavuze ko bo bateguye ko uyu munsi bazawizihiza biyakira ( banywa banarya )kuri uyu wa mbere tariki 7 Ukwakira 2019 ngo kuko ariko babyemeranijweho. Avuga ko abavuga ibi ari abaswa. Bamwe bibaza uburyo baziyakira bakanywa, bakarya kandi ari umunsi w’akazi ariko kandi buri bunacye basubira mukazi, hari n’abadashira amakenga ibyo kwiyakira n’ingengo y’imari yabiteganyirijwe.

Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabaye nk’utunguwe ubwo intyoza.com yamubazaga iby’aba barimu batashye bahitira mu ngo iwabo, babihiwe kubwo kutizihiza umunsi wa mwarimu.

Kubwa Meya Kayitesi, yari aziko abarimu bose mu karere ayoboye bavuye mu birori bajya kwiyakira nkuko byateguwe. Yabwiye umunyamakuru ko agiye gukurikirana iby’iki kibazo kuko azi ko bakabaye barangije umunsi wabo biahimye nka bagenzi babo

Meya Kayitesi, yabwiye intyoza.com ko atari azi ko hari aho abarimu baba batashye batiyakiriye kandi uburyo bwo kwiyakira bwarateganijwe, aho ngo buri mwarimu yagenewe amafaranga ibihumbi bitatu magana atanu ( 3,500Frws) akuwe kuri Captation grant( amafaranga atangwa hagamijwe gufasha mu bikorwa bitandukanye by’amashuri).

Ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wa mwarimu ku rwego rw’Igihugu wabereye mu Karere ka Kamonyi witabirwa na Minisitiri w’Uburezi Mutimura Eugene wari uherekejwe n’abafatanyabikorwa batandukanye b’iyi Minisiteri n’Abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’abandi kugera ku rwego rw’Akarere.

Ni ibiroro byatangiwemo ibihembo ku rwego rw’Igihugu ku barimu babaye indashyikirwa ku rwego rw’Umurenge, Akarere, Intara n’Igihugu muri Rusange. Hanashimiwe kandi abafatanyabikorwa ba Mineduc ku ruhare rwabo n’umusanzu mu burezi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →