Abapolisi bari i Gishari mu mahugurwa y’umuryango w’abibumbye basuye urwibutso rwa Genoside rwa Kigali

Mu mpera z’ukwezi dusoje tariki ya 30 Nzeri 2019 nibwo mu ishuri rya Polisi rya Gishari (PTS-Gishari) riherereye mu karere ka Rwamagana hatangijwe amahugurwa y’abapolisi bo mu muryango w’abibumbye. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Ukwakira 2019 bakaba bakoze urugendo shuri basura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ruherereye i Kigali mu murenge wa Gisozi.

Aba banyeshuri bakigera ku rwibutso, bunamiye inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, banashyira indabo aho zishyinguwe, nyuma batambagizwa urwo rwibutso ari nako basobanurirwa uko jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Umwe muri aba banyeshuri Lieutenant Amin Sanad waturutse mu gihugu cya Sudani, nyuma yo gusura urwibutso, yatangaje ko ibyo yumvaga bavuga mbere y’uko arusura, bitandukanye n’ibyo yiboneye.

Aha yagize ati: “Bari bambwiye ko mu Rwanda habaye jenoside, ariko ibyo niboneye hano birababaje kandi biteye ubwoba. Gusa turashimira ko hari abarokotse iyi jenoside kandi bakomeje kwiteza imbere.”

Yakomeje avuga ko noneho ibyo yajyaga yumva abyiboneye neza akaba abonye icyo azabwira ab’iwabo ku mahano yabereye mu Rwanda kandi ko we na bagenzi be bahakuye isomo ry’uko ibyabaye mu Rwanda bitakongera kuba ahandi ukundi.

CPL Teresia Okali waturutse mu gihugu cya Kenya, nawe yavuze ko bibabaje kandi biteye agahinda, aboneraho gusaba abarokotse jenoside gukomera no gukomeza kwiyubaka ntibaheranwe n’agahinda.

Yanashimye Leta y’u Rwanda kuba yarashyizeho uru rwibutso, kuko ruzatuma abanyarwanda bahora bibuka ibyabaye, bityo bikazatuma jenoside itongera kuba ukundi.

Yagize ati: “Iki gikorwa cyo gushyiraho uru rwibutso ni ingenzi, kizatuma abanyarwanda bazajya bahora bibuka ibyabaye bityo bibahe isomo ryo kutazongera kubikora. Nanone kandi abazajya basura u Rwanda bazajya babona ibyahabereye bityo basubira iwabo bafashe ingamba z’uko barwanya icyo aricyo cyose cyateza jenoside.”

Aba bapolisi bari mu mahugurwa yateguwe n’ishami rya polisi (Police Component) ry’umutwe w’ingabo zo mu karere k’Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye, umutwe uzwi ku izina rya Eastern Africa Standby Force (EASF).

Ni icyiciro cya 9, yitabiriwe n’abapolisi 58 barimo abagore 22, abitabiriye aya masomo baturutse mu bihugu 9 bigize umuryango wo mu bihugu byo mu karere k’Iburasirazuba aribyo: Ibirwa bya Comoros, Ethiopia, Seychelles, Sudan, Kenya, Somalia, Uganda, Djibouti n’u Rwanda rwayakiriye. Twabibutsa ko aba banyeshuri aya mahugurwa bazayamaramo igihe kingana n’ibyumweru bibiri biga amasomo atandukanye.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →