Mukangango Stephanie, umunyamabanga mukuru wa sendika y’abarimu n’abakozi bo mu burezi mu nzego za Leta mu Rwanda/SNER, ahamya ko gahunda yatangijwe kuri uyu wa 5 Ukwakira 2019 ku munsi wa mwarimu yo kugabira ibigo by’amashuri inka izunganira umushahara wa mwarimu kuko uwabaye indashyikirwa azajya agabirwa inka n’ikigo.
Umushinga wo kugabira ibigo by’amashuri Inka watangiriye bwa mbere mu Karere ka kamonyi, aho inka 9 zirimo eshatu zihaka n’eshatu ziri kumwe n’inyana zazo zagabiwe urwunge rw’amashuri rwa Mugina A.
Ni umushinga witezweho gufasha ibigo by’amashuri ariko kandi no guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi mu bana b’abanyeshuri ari nako mwarimu abyungukiramo kuko uwabaye indashyikirwa mu kigo azajya agabirwa inka ikunganira umushahara we, ari nako ibindi bizikomokaho nk’amata cyangwa ibyaye ikimasa bizajya byinjizwa mu mutungo mwarimu afiteho uruhare.
Mukangango, ahamya ko nubwo mwarimu ataragera ahashimishije hifuzwa ariko ko hari ibisubizo bigenda biboneka mu kumufasha kugira imibereho iruseho kuba myiza. Aha ngo niyo mpamvu Leta yamushyiriyeho Umwalimu SACCO ashobora kubonamo inguzanyo byoroshye, yongerewe 10% ku mushahara, hatangijwe gahunda yo kugabira ibigo by’amashuri hazirikanwa ko izafasha mu kunganira umushahara we n’ibindi.
Avuga kuri iyi gahunda yo kugabira ibigo by’amashuri Inka n’icyo bizafasha mu mibereho ya mwarimu, Mukangango yabwiye intyoza.com ati “ Twatangiye umushinga wo kubagabira inka zifite umukamo ku bigo by’amashuri, ni ibyo kunganira wa mushahara wabo mukeya no kurwanya imirire mibi ku mashuri”.
Akomeza ati“ Izo zikamwa, akenshi mu gihe cyo kwiga kw’abana hazajya haba inkongoro y’amata kuri buri mwana ariko mu gihe cy’ikiruhuko bazakorana n’ikusanyirizo ry’amata, ibivuyemo byiyongere ku kigega cy’abo barimu mu kigo. Izivutse kuri izi nka ari ibimasa zizajya zigurishwa zijye mu mutungo wo kunganira abarimu bo muri icyo kigo. Inyana zizivutseho zihabwe umwarimu w’indashyikirwa wo kuri icyo kigo, bitabujije ko zizajya zikomeza zigakamwa buri mwarimu akabigiraho uruhare mu mibereho myiza ye bwite”.
Mukangango Stephanie, avuga ko iki gikorwa cyo kugabira ibigo by’amashuri inka nubwo cyatangiriye mu karere ka kamonyi kizakomereza mu gihugu hose, aho muri buri Karere hazagabirwa ibigo bibiri hanyuma nabyo byamara kugira inka 9 bikagabira ikindi kigo. Avuga kandi ko imibereho ya mwarimu hari igihe kizagera ikaba ishimishije kurusha uko biri uyu munsi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com