• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
06/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
06/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
06/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Nyaruguru: Umugabo yafashwe amaze kubaga inyamanswa 2 yiciye muri Pariki ya Nyungwe

Umwanditsi
October 8, 2019

Nzamwita Innocent w’imyaka 39 y’amavuko niwe wafashwe kuri iki cyumweru tariki 06 Ukwakira 2019 amaze kwica inyamanswa ebyiri zo mu bwoko bw’ifumberi. Uyu mugabo avuga ko yari asanzwe ajya kuzitega akazica ari kumwe na mugenzi we witwa Nzaramyimana Bosco. Bombi ni abaturage bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyaruguru Superintendent of Police (SP) Boniface  Kagenza avuga ko kugira ngo uyu Nzamwita afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abashinzwe kurinda parike ya Nyungwe, bakaba baramufashe mu gitondo cyo ku cyumweru avuye kwica izo nyamanswa.

Yagize ati:”Ubundi uriya mugabo ngo yari yaraye ateze imitego muri pariki noneho ziriya nyamanswa zifatirwamo araza azisangamo arazibaga. Abashinzwe kurinda ishyamba rya Nyungwe bamufashe ari mu gitondo asohoka mu ishyamba”.

Uriya mugabo wafatanywe inyama za ziriya nyamaswa aremera icyaha yakoze akavuga ko yari inshuro ya kabiri ajya kwica inyamaswa, akavuga ko ubundi yajyaga ajyanayo n’umuturanyi we witwa Nzaramyimana Bosco. Nzamwita akomeza avuga ko iyo bamaraga kuzica inyama zazo bazijyanaga mu rugo bakazisangira n’abaturanyi babo.

SP Kagenza arakangurira abanyarwanda cyane cyane abaturiye Parike ya Nyungwe kwirinda kwica inyamanswa zo muri pariki kuko ari icyaha gihanirwa n’amategeko. Yakomeje agaragaza ingaruka bashobora guhura nazo harimo kuba barasirwa mu ishyamba bikekwa ko ari abagizi ba nabi ndetse no kuba bakwandura indwara ziba mu nyamanswa.

Yagize ati:”Icyo dusaba abaturage ni ukwirinda kujya guhiga muri Nyungwe ndetse no mu yandi mashyamba. Bariya bantu bashobora kurasirwayo bakeka ko ari abagizi ba nabi, ziriya nyamanswa bajya kurya zishobora kwanduza abaturage indwara zitandukanye, byongeye kandi igikorwa cyo guhiga inyamanswa muri pariki z’igihugu n’icyaha gihanirwa n’amategeko, turasaba abaturage kubyirinda.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyaruguru yakomeje akangurira abaturage cyane cyane abaturiye Parike ya Nyungwe kujya bihutira gutanga amakuru ku bantu bose bakekaho kujya muri Pariki guhiga inyamanswa zaho.

Ati:”Icyo dusaba abaturage n’ubufatanye mu gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe nk’uko basanzwe babigenza. Turanabasaba kandi kwirinda kurya inyama zose babonye batizeye ko zapimwe cyane ko ziriya nyamwanswa zo mwishyamba akenshi ziba zifite za Virusi zakwanduza abantu uburwayi.

Nzamwita innocent yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kugira ngo ubushinjacyaha bumukorere dosiye.

Ingingo ya 58 yo mu itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije rivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga