Gasabo: Abanyeshuri 950 bo mu ishuri ribanza rya Cyuga biyemeje kwirinda no kurwanya ibyaha

Abanyeshuri biga mu ishuri ribanza rya Cyuga riherereye mu kagari ka Nyakabungo, umurenge wa Jali mu karere ka Gasabo biyemeje kwirinda no kurwanya ibyaha bagira uruhare rwo kudahishira ababikora ndetse batangira amakuru ku gihe.

Ibi abanyeshuri bagera kuri 950 babyiyemeje kuri uyu wa mbere Tariki 07 Ukwakira 2019 ubwo basurwaga n’umupolisi ushinzwe uburere mbonera gihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Gasabo, Chief Inspector of Police (CIP) Irene Umuhozari ari kumwe n’ukuriye urubyiruko mu karere ka Gasabo Musirikali David.

CIP Umuhozari aganira n’aba banyeshuri yababwiye ko uruhare rwabo rukenewe mu gusigasira no kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo batanga amakuru y’abakora ibyaha.

Yagize ati: “Muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha kuko iyo mutanze amakuru y’ababikora n’ababikorerwa muba mutanze umusanzu ukomeye, bityo rero murasabwa kudahishira uwo ariwe wese ukora ibinyuranyije n’amategeko.”

Yakomeje abasobanurira ihohoterwa rikorerwa abana, ririmo kubakoresha imirimo ivunanye, kubabuza uburenganzira bwabo nko kwiga n’ibindi, abasaba kujya batanga amakuru y’abaribakora ndetse n’aho bazi umwana urikorerwa ndetse n’undi muntu mukuru ukora cyangwa ukorerwa ibikorwa bibi bitemewe.

CIP Umuhozari yasabye aba banyeshuri kujya birinda ibishuko byose byatuma badakurikira amasomo yabo neza nk’uko bikwiye.

Yagize ati: “Muri amizero y’u Rwanda, niyo mpamvu Leta ibakorera ibishoboka byose ngo mubashe kwiga neza bityo muziteze imbere n’imiryango yanyu ndetse n’igihugu muri rusange. Turabasaba kwirinda abaza babashukisha impano zitandukanye nyamara bagamije kubashora mu ngeso mbi ziganisha mu busambanyi cyangwa n’izindi mbi, mujye munyurwa n’ibyo ababyeyi banyu babaha mwirinde kurarikira ibyo mudafite ahubwo muharanire kwiga kugira ngo muzabyigurire.”

Musirikali David ukuriye urubyiruko mu karere ka Gasabo, yasabye uru rubyiruko rw’abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge kuko byababuza kugera ku ntego zabo cyane ko ari bo Rwanda rw’uyu munsi n’ejo.

Aho yagize ati: “Ibiyobyabwenge ni bibi ku buzima bwanyu, byababuza kugera kubyo mwiyemeje, mubyirinde kandi mubirwanye ahubwo mushyire umuhate n’umwete mu masomo yanyu kuko ariyo azatuma mugera kuri byose mwifuza.”

Nyuma y’ibiganiro, abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gusobanuza ibyo batumvaga neza, nyuma biyemeza ko bagiye gushyira imbaraga mu matsinda (Clubs) bari basanganywe zifitanye isano no kurwanya ibyaha, biyemeje kandi kujya batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano, haba ku ishuri cyangwa mu miryango yabo, ndetse biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukangurira bagenzi babo kwirinda ibiyobyabwenge, ndetse biyemeza kuzageza ubutumwa bahawe mu miryango yabo n’aho batuye igihe bazaba bagiye mu biruhuko.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →