• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Karongi: Polisi n’umufatanyabikorwa bakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana

Umwanditsi
October 11, 2019

Ni kuri uyu wa 9 Ukwakira 2019 mu isoko rya Kibirizi riherereye mu karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera, Polisi ifatanyije n’itorero Mashirika bakoze ubukangurambaga mu baturage bwibanze ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ryo ntandaro y’irikorerwa abana. Ubukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti:“Twese hamwe dufatanye kurandura ihohoterwa rikorerwa abana n’urubyiruko’’.

Ubu bukangurambaga bwakozwe mu bice bibiri, igice kimwe cyari kigizwe n’ibiganiro  byatanzwe n’ Umuyobozi wa Polisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Karongi (DPCEO) Assistant Insptector of Police (AIP) Aimable Rutayisire n’Umuyobozi w’urwego rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire (GMO) mu karere ka Karongi akaba n’Umuyobozi w’itorero Mashirika muri aka karere ariwe, Udatsikira Héritier ndetse n’umuyobozi w’umurenge wa Rubengera Rukesha Emile.

Ikindi gice cyari kigizwe n’inkinamico yerakana uko ihohoterwa rikorerwa mu miryango  n’uburyo bwo kuryirinda batangira amakuru ku gihe ku nzego zishinzwe umutekano.

AIP Rutayisire yavuze ko ihohoterwa rikorerwa mu miryango ariryo ntandaro y’abana bata amashuri abandi bagaterwa inda imburagihe, abandi bagakoreshwa imirimo ivunanye.

Yagize ati: “Iyo mu muryango hahora amakimbirane umugabo arwana n’umugore cyangwa se umwe muri bo ataha akabuza amahoro abo mu rugo bituma abana babura uburere ntibabone ibyangombwa by’ishuri bityo bigatuma barivamo. Nibo duhora tubona hirya no hino bakora imirimo itandukanye kugira ngo babone amafaranga.

Yongeyeho ko aho amakimbirane yageze ntaterambere riharangwa kuko hahora intonganya gusa bigatuma abana bibagiraho ingaruka nyishi, bamwe na bamwe bakajya mu mihanda abandi b’abakobwa bikabaviramo guterwa inda bakiri bato. Yasabye abaturage kwirinda icyo aricyo cyose cyakurura amakimbirane mu miryango.

Ati:”Polisi y’u Rwanda ihora ikangurira abantu kwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko ingaruka zayo zigera kubantu benshi ndetse n’igihugu, buri wese akwiye kuba ijisho ryamugenzi we hatangirwa amakuru ku gihe”.

Udatsikira Héritier yabwiye abitabiriye ubu bukangurambaga ko itorero Mashalika ryifuje gutanga umusanzu waryo mu gukumira amakimbirane yo mu miryango hifashishijwe inkimamico n’ibiganiro.

Yashimiye kandi Polisi y’u Rwanda uburyo yahagurikiye kurwanya ikibazo cy‘inda ziterwa abangavu, abana bata amashuri kubera amakimbirane yo mu miryango ndetse no kubakoresha imirimo ivunanye. Asaba buri wese guhaguruka agafatanya na Polisi  mu gukumira iri hohoterwa.

Bamwe mu bitabiriye ubu bukangurambaga bishimiye ibi biganiro bahawe biyemeza kuba umusingi wambere wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo kuko ariho haturuka irindi hohoterwa rikorerwa abana aho bamwe bava mu ishuri, gukoreshwa imirimo ivunanye ndetse no guterwa inda zitateguwe ku bangavu.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga