Kamonyi: Ahereye ku muganda udasanzwe wa AJADEJAR, Col. Rugazora yahaye urubyiruko impanuro

Ihuriro ry’urubyiruko rw’abari mu buhizi n’ubworozi-AJADEJAR kuri uyu wa 12 Ukwakira 2019 bakoreye umuganda udasanzwe ku Gasozi ka Muganza, Umurenge wa Runda hagamijwe ku bungabunga no kurinda igishanga cya Kamiranzovu. Col Rugazora uyobora Ingabo mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza yasabye urubyiruko kugira umutima wo gukunda Igihugu no kugikorera ibikwiye. 

Col Rugazora, yabwiye abitabiriye uyu muganda udasanzwe wateguwe na AJADEJAR by’umwihariko urubyiruko, ko bakwiye kuzirikana umutima n’ubwitange byari mu rubyiruko n’abandi bitanze mu rugamba rwo kubohora Igihugu bityo nabo bakagikorera ibyiza ntawe basiganya.

Uretse abaturage basanzwe, uyu muganda witabiriwe cyane n’Ingabo na Polisi.

Yabibukije ko mu rugamba bariho rwo kurandura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bakwiye gushyira ku isonga; Ubwenge, Umutima n’Amaboko nk’uko biri mu ndirimbo yubahiriza Igihugu, ko aribwo bazabasha kugera ku ntego y’ibyiza bagamije.

Yagize kandi ati“ Iyo ufite umutima wo gukunda Igihugu ukora ibyubaka Igihugu. Ibyubaka Igihugu bishingiye kuri gahunda za Leta, ukazumva neza. Intego ya Leta Nyamukuru ni imibereho myiza y’Abaturage”. Yakomeje abwira abagize AJADEJAR ko ibikorwa byabo biri mu murongo mwiza wo gusubiza ibibazo by’abaturage, abagira inama yo kubyitaho bakabiha umurongo mwiza kandi bakabyagura bareba kure.

Aimable Wilson Mbarimombazi, umuyobozi wungirije muri AJADEJAR yabwiye intyoza.com ko uyu muganda wo gucukura imirwanyasuri bawuteguye mu rwego rwo kurinda Igishanga cya Kamiranzovu cyakundaga kwibasirwa n’amazi y’imvura ava mu misozi igikije.

Avuga kandi ko iki Gishanga kidafitiye akamaro gusa abagihingamo, ko ahubwo n’abagerwaho n’umusaruro uhava bahahombera. Ahamya ko kucyitaho kirindwa ibiza ari igisubizo ku bahinzi n’abo bose bafite aho bahurira n’ibihera ariko kandi ngo bikaba no gufata ubutaka ngo budatwarwa n’isuri ndetse no kurengera ibidukikije muri rusange.

Tuyizere Thadee, umuyobozi w’Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko kubona abafatanyabikorwa baza kubafasha kuhacukura imirwanyasuri, barengera ibidukikije by’umwihariko barinda iki gishanga ari iby’agaciro. Ko bituma abahinga muri iki gishanga bizera guhinga bagasarura ariko kandi n’imisozi ikaba irinzwe neza bizeye ko nta suri izatembana ubutaka.

Evariste Murwanashyaka, washinze AJADEJAR yavuze ko iri ari ihuriro ry’urubyiruko rw’abagoronome, Abaveterineri, abize ibidukikije n’abandi bose bize ibintu bifitanye isano n’ubuhinzi n’ubworozi. Kwishyira hamwe kwabo ngo kugamije gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu binyuze mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi no kubungabunga ibidukikije hitabwa ku rubyiruko no kwigisha abaturage ibyo bakora atari mu magambo gusa.

Evariste Murwanashyaka/AJADEJAR

Murwanashyaka, avuga ko uyu muganda uri mu rwego rw’ibyo bize, ko mu kwigisha abaturage ibyo bakora mu buhinzi, ubworozi no kubungabunga ibidukikije bagomba no kubaha ingero babereka ko kwiga kwabo kudatandukana n’ibikorwa.

Ubuyobozi bwa AJEDAJAR, buhereye kuri uyu muganda udasanzwe basabye Akarere ka Kamonyi ko aka gasozi bahabwa uburenganzira bwo kukitaho, bakagatunganya, aho bateganya no kugateraho ibiti bagamije kurinda igishanga cya Kamiranzovu. Ibi kandi ngo ni no gushaka kwerekana ko abantu bize ubugoronome n’ibindi bifitanye isano hari ikintu bakoze bagahindura ahantu ku buryo n’abantu bajya baza kuhigira byinshi.

Col E. Rugazora atanga ikiganiro kubitabiriye umuganda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →